Kimihurura: Urubyiruko rwasobanuriwe kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” niyo “Kwigira”
Urubyiruko rwo mu murenge wa Kimihurura mu karere ka Gasabo rwahuriye mu busabane busiza umwaka, runaboneraho kuganira kuri zimwe gahunda za leta abenshi mu rubyiruko batagira amahirwe yo gusobanukirwaho nka gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” na Gahunda yo “Kwigira.”
Mu bigabniro bitandukanye bagejejweho na Hon. Edouard Bamporiki kuri Ndi Umunyarwanda na Hon. Sheih Saleh Harelimana ku kwigira no kwiteza imbere, uru rubyiruko rwasobanuriwe intambwe zikomeye zo kumenya kuba Umunyarwanda aho gushyira imbere amoko.

Abari bitabiriye ubu busabane basobanuriwe ko Ndi Umunyarwanda itagamije gutegeka Abahutu gusaba imbabazi Abatutsi, ahubwo ko ari umutima nama w’umuntu ku giti cye bitewe n’ibyo yyumva yari kuba yarakoze mu gihe Abatutsi bicwaga abandi bahunga mu bihuru.
Depite Bamporiki yatangaje ko uru rubyiruko rudakwiye gutega amatwi y’abafite inyungu zabo bagamije gushakira ubundi busobanuro iyi gahunda, ahubwo urubyiruko rukagendera ku nyungu rubona rufite mu kubana nk’Abanyarwanda bazasigara muri iki gihugu mu minsi iza.

Patrick Mazimpaka , uhagarariye urubyiruko muri uyu murenge, yatangaje ko ibyo bigishijwe byose byabafashije gusobanukirwa ku byo batari bazi nk’urubyiruko, ariiko bakaba banagiye kuboneraho kwiteza imbere mu bikorwa bitandukanye bazagiramo uruhare.
yagize ati “Tugiye kongera imbaraga mu gukangurira urubyiruko kwibumbira mu makoperative, bahuze ibitekerezo barusheho kwiteza imbere.
Twiteguye kwinjira mu ishuri bagiye kutwubakira ry’ubumenyingiro rigiye kubakwa mu murenge wacu, kandi twizeye ko Abanyarwanda bafite ubwenge bityo tukazahanga ku isoko mpuzamahanga.”
Iri shuri rizubakwa mu rwego rwo gufasha kuzamura imyuga mu gihugu cyane cyane ishingiye ku rubyiruko. Iryo shuri rizubakwa mu kagari ka Rugando rikazafasha uru rubyiruko gusigarana amafaranga yatwaraga n’abanyamahanga bakora mu Rwanda, nk’uko Sheil Harelimana yabitangaje mu kiganiro cye.
Ku ruhande rw’uru rubyiruko kandi basanga Abanyarwanda bagombye kumva kandi bakemera ko ari bamwe mbere yo gutekereza ku moko n’ibindi bibatandukanya, nk’uko byatangajwe n’uwitwa Diane Kayiteta Kayitare.
Urubyiruko rwo muri uyu murenge rusanzwe rufite ibikorwa bitandukanye byo gufasha nko kwigisha gusoma no kwandika abatabizi, kwigisha icyongereza no gukangurira abantu isuku.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
gahunda za leta zose ubwo zigishwa zihereye mu rubyiruko zizagera kure kuko abakuru bo basa n’abangiritse
gahunda za leta zose ubwo zigishwa zihereye mu rubyiruko zizagera kure kuko abakuru bo basa n’abangiritse
ubwo urupfiruko urupfiruko rutangiye kwitabira iyi gahunda bitangiye kugira umusaruro