Kiliziya na Leta baraharanira kwimakaza amahoro mu karere k’ibiyaga bigari

Abayobozi b’inzego za Kiliziya n’iza Leta mu Rwanda no muri Congo biyemeje gukomeza gutahiriza umugozi umwe mu kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubworoherane mu batuye akarere k’ibiyaga bigari.

Iyi ni imwe mu myanzuro yavuye mu ihuriro ry’iminsi itatu ryateguwe na komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Diyosezi Gatolika ya Cyangugu ryahuje abihayimana ba Diyiosezi gatolika ya Cyangugu mu Rwanda n’abo muri diyosezi ya Uvira na Arkidiyoezi ya Bukavu yo muri Congo kuva tariki ya 29 Nzeri kugeza kuya 01 Ukwakira 2013.

Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana umushumba wa diyosezi ya Cyangugu asaba abantu gusengera amahoro.
Musenyeri Jean Damascene Bimenyimana umushumba wa diyosezi ya Cyangugu asaba abantu gusengera amahoro.

Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi banyuranye barimo ku rwego rwa Kiliziya : Nyiricyubahiro Musenyeri Francois Xavier MALOYI, Umushumba wa Arkidiyosezi ya Bukavu (R.D.Congo), Nyiricybahiro Musenyeri Jean Damascene BIMENYIMANA umushumba wa diyosezi ya Cyangugu Padiri Vincent Gasana, umuyobozi wa komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu Rwanda.

Ku rwego rwa Leta ibi birori byahuje abayobozi ba Congo bayobowe na Ministre ushinzwe ubutegetsi bw’imbere mu gihugu wari uhagarariye Gouverneur w’intara ya Kivu y’Amajyepfo, n’abayobozi mu turere rwa Rusizi na Nyamasheke ku ruhande rw’u Rwanda.

Musenyeri Francois Xavier Maloyi uyobora diyosezi ya Bukavu.
Musenyeri Francois Xavier Maloyi uyobora diyosezi ya Bukavu.

Nk’uko byashimangiwe n’umushumba wa diyosezi ya Cyangugu, byabaye ubwa mbere inzego za Leta n’iza Kiliziya mu bihugu by’u Rwanda na Congo bahuriye mu bikorwa nk’ibi byo gushakira hamwe icyazana amahoro arambye mu karere k’ibiyaga bigari.

Ibi birori byabimburiwe n’igitambo cya misa muri paruwsi ya Cathedrale ya Cyangugu mu Rwanda, ikaba yarahuje abakristu basaga 5000 baturutse muri diyosezi ya Cyangugu n’abandi benshi baje baturutse gihugu cy’abaturanye cya Congo.

Ibi birori byitabiriwe n'abakirisitu basaga 5000 ku mpande z'ibihugu byombi.
Ibi birori byitabiriwe n’abakirisitu basaga 5000 ku mpande z’ibihugu byombi.

Nyuma ya misa hakurikiyeho umupira w’amaguru wahuje abapadiri bo mu Rwanda n’abo muri Congo. Uyu mukino wa gishuti wateguwe mu rwego rwo kurushaho kuzirikana ko buri wese afite uruhare mu bikorwa bizana amahoro mu karere.

Uyu mukino waranzwe n’ishyaka ritangaje dore ko abenshi tutamenyereye kubona abihayimana baconga ruhago, ariko ikigaragara nuko nabyo babishoboye. Warangiye impande zoze zinganyije ibitego 2, bityo zigabana amanota. Kunganya amanota n’ibitego bikaba binahuza n’ihame ry’ubutabe n’abahoro byifuzwa mu karere, abagatuye bose bakabana mu bworoherane.

Abashumba b'amadiyosezi ya Bukavu na Cyangugu basengera amahoro.
Abashumba b’amadiyosezi ya Bukavu na Cyangugu basengera amahoro.

Abaturage b’ibihugu byombi bavuganye n’itangzamaukuru muri ibi bikorwa batangaje ko bishimiye cyane iyi ntambwe nziza itewe, bakaba banifuza ko byakomereza aho n’izindi nzego zikaboneraho cyane ko aka karere kakunze kurangwamo ibibazo by’umutekano muke aba baturage bakaba aribo ba mbere bagerwaho n’ingaruka zabyo.

Abayobozi ku mpande z’ibihugu byombi nabo bagaragaje ko bashyigikiye ibikorwa byose bigamije kwimakaza amahoro mu karere ndetse bakifuza ko ibikorwa nk’ibi bibahuza byajya bitegurwa inshuro nyinshi ndetse banifuza ko Kiliziya Gatolika yareba uburyo byagezwa no mu bindi bice by’igihugu bihana imbibe na Congo cyangwa ibindi bihugu.

Abapadiri bo mu Rwanda n'abo muri Congo basaba Imana amahoro muri Afurika.
Abapadiri bo mu Rwanda n’abo muri Congo basaba Imana amahoro muri Afurika.

Ubusanzwe komisiyo y’ubutabera n’amahoro muri Diyosezi ya Cyangugu na Diyosezi zo muri Congo bahuriraga mu bikorwa binyuranye ariko bigahuza gusa inzego za Kiliziya, bibaye ubwo mbere rero inzego za Leta zo mu bihugu byombi zihuriye hamwe zikiga ku buryo haboneka amahoro arambye mu karere.

Iyi ntambwe nziza ngo ikwiye gukomeza, ndetse ababyitabiriye bakaba bizera ko mu bihe biri imbere inzego za Leta nazo zizafata iya mbere zigatumira iza kiliziya mu bikorwa nk’ibi nk’uko byatangajwe n’abayobozi ku mbampe zombi.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka