Kiliziya Gatolika na Leta y’u Rwanda bazagirana amasezerano arimo no kumva kimwe amateka
Abayobozi ba kiliziya Gatolika mu Rwanda na ministiri ushinzwe Ubutegetsi bw’Igihugu bumvikanye ko bagiye gutegura amasezerano bazasinyana uyu mwaka, azaba akubiyemo ingingo zirimo imicungire y’ubutaka, ibijyanye n’uburezi ndetse no kumva kimwe amateka y’u Rwanda.
Ibi byavugiwe mu biganiro aba bayobozi bagiranye i Kigali kuwa 13/06/2014 bigamije gutegura ayo masezerano y’imikoranire kuko ayari asanzwe akurikizwa hagati y’impande zombi ngo yarangije igihe nk’uko Musenyeri Smaragde Mbonyintege uyobora Inama nkuru y’abepiskopi gatolika mu Rwanda abivuga.

Mgr Mbonyintege yavuze ko mu byo abepiskopi baganiriye na minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu James Musoni harimo no kumvikana ku mateka amwe y’igihugu. Ngo kuba ibibazo Abanyarwanda bahura nabyo bireba izo nzego zombi niyo mpamvu bagomba kumvikana ku bisubizo bitangwa.
Guca imanza si umurimo wa kiliziya
Nyuma y’ibi biganiro, abanyamakuru babajije Mgr Mbonyintege usanzwe ari umuyobozi wa diyosezi ya Kabgayi icyo kiliziya ivuga ku bihayimana bo muri kiliziya gatulika bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ariko bakaba batarashyikirijwe ubutabera, asubiza ko abafite ibyaha bose bakurikiranwa n’ubutabera kandi ko atari umurimo wa kiliziya gucira urubanza uwo ari we wese. Yagize ati “Uwo si umurimo wacu, ni umurimo wa Leta.”
Ministiri Musoni yongeyeho ko mu masezeno y’imikoranire azasinywa, kiriziya Gatolika yemeye gukora ubushakashatsi bwimbitse ku mateka ya Jenoside, ikazagaragaza abayigizemo uruhare ndetse n’ingaruka zayo.
Aya masezerano azavugururwa kandi arateganya kuvugurura no kunoza ibijyanye n’imikoreshereze y’ubutaka ndetse n’uburezi.

Musenyeri Mbonyintege yavuze ko impande zombi zizagirana amasezerano y’uburyo amashuri ari mu nshingano za kiliziya agomba kuyoborwa no gusanwa mu gihe bikwiye.
Kuvugurura inyubako za kiliziya si ibya nonaha
Muri ibi biganiro ngo hanavuzwe ku kibazo cyo kuvugurura inyubako za kiliziya zikajyana n’igihe kigezweho. Mgr Mbonyintege yavuze ko bikwiye kandi bizakorwa ariko atari ibyo guhutiraho.
Aragira ati “Burya Kiliziya turi abakene, dufashwa n’abakirisitu, ntabwo tugira ahandi dukura amafaranga. Ubu rero tuzabiganiraho n’abakirisitu turebe uko bizagenda kuko inzira zo kubikora n’igishushanyombonera byo birahari ariko ntacyo twari turumvikana na leta gihamye. Gusa inyubako twubaka icyi gihe zo zijyanye n’igihe.”
Yavuze ko Kiriziya Gatolika cyangwa undi wese ufite ubutaka asabwa kububyaza inyungu, kandi ko kuvugurura inyubako nabyo ngo bigomba gukurikizwa nk’uko amategeko abiteganya, kandi hakurikijwe uko kiliziya izajya ibona ubushobozi.
Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda kandi yabwiye abanyamakuru ko leta y’u Rwanda irimo kunoza umubano hagati yayo na leta ya Vatikani ndetse ngo bikaba bishoboka ko hazabaho umubano wubakiye kuri ambasade mu bihugu byombi.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|