Kiliziya Gatolika igiye gufatanya na Leta muri gahunda ziteza umuturage imbere

Kuri uyu wa 5 Nyakanga 2023, Abepisikopi Gatolika mu Rwanda bagiranye Inama na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihuhu mu rwego rwo kuganira kuri gahunda zitandukanye zireba imibereho myiza y’Abaturage harimo kwivana mu bukene no kwimakaza isuku hose.

Ni inama yabereye i Kigali ku cyicaro cy’iyi Minisiteri ikaba yitabiriwe n’Abepiskopi batandukanye barimo na Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali ari nawe uyoboye Inama y’Abepiskopo Gatolika mu Rwanda.

Minisitiri Jean Claude Musabyimana yashimiye Kiliziya Gatolika uruhare igira mu iterambere ry’igihugu mu nzego zitandukanye, ariko abasaba gutanga umusanzu mu gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kwikura mu bukene no kwimakaza umuco w’isuku mu gihugu hose.

Impamvu Minisitiri Musabyimana yasabye Kiliziya Gatolika gufasha Leta kwigisha abakirisitu kongera isuku nuko kugeza ubu Kiliziya ariyo ifite abayoboke benshi.

Ati “ Isuku irinda indwara, isuku ni isoko y’ubuzima impamvu tubasaba umusanzu wanyu nuko twabonye ko hejuru ya 33% bapfuye umwaka ushize bazize indwara zandura kandi izo ndwara abaganga bavuga ko hejuru ya 80% zituruka ku mwanda, mufite abaturage benshi muvuga bakabumva barabizera cyane kandi duhuje imbaraga dushobora gukora byinshi bikongera agaciro k’ibyo mubakorera natwe bikadufasha kugera ku ntego yibyo twifuza kubakorera”.

Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko ubu Kiliziya igiye gushyiramo imbaraga aho badohotse bakigisha Abakirisitu kugira isuku ku mubiri n’aho bari hose.

Ati “ Ni byo koko Roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima, hari impungenge z’uko umuntu iyo atiyitaho ku mubiri na Roho ishobora kutitabwaho uko bikwiye. Twebwe rero dushinzwe kwita kuri Roho ubu tugiye kongera kubashishikariza kwita ku isuku y’umubiri kugira ngo umuntu abe asukuye hose”.

Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda yavuze ko nk’uko basanzwe bakorana neza na Leta muri gahunda zitandukanye zo guteza imbere imibereho y’Abanyarwanda biteguye gutanga umusanzu kuko Kiliziya yemera akamaro k’isuku, iterambere, n’imibereho myiza ku mukirisitu.

Mu bindi bemeranyijweho muri iyi nama harimo ikorwa rya gahunda y’inama zo ku rwego rw’Uturere na za Paruwasi; Kurushaho gukorana no gusangira amakuru, guhuza ibikorwa, gushyiraho uburyo bwo gusuzuma intambwe iterwa muri izi gahunda no gushimira abakora neza no kurushaho kwegera imiryango.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, MINALOC itangaza ko ibarura rusange rya 5 ry’abaturage n’imiturire ryagaragaje ko ingo zigera kuri 28% zitizanya ubwiherero kandi butujuje ibisabwa, ingo 32,4 % abazigize bajugunya imyanda aho babonye, ingo zigera 75% abazigize badakaraba intoki n’amazi meza n’isabune. Gukaraba neza intoki biramutse bikozwe neza byagabanya indwara z’impiswi ku kigero cya 40% ndetse n’indwara zo mu buhumekero ku kigero cya 25%.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2022 ryagaragaje ko mu Rwanda abayoboke ba Kiliziya Gatolika ari 39,9% ni ukuvuga abarenga miliyoni 5.
MINALOC ivuga ko hari urugamba rukomeye rwo kuvana abaturage mu bukene, kugira ngo bigerweho leta igomba kubijyanamo n’abafatanyabikorwa bayo barimo n’abanyamadini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Rwose ni byiza ko Kiliziya ifatanya na Leta mu majyambere y’igihugu.Kandi usanga koko Kiliziya yubaka amavuliro n’amashuli.Ariko kiliziya igomba guhindura abantu abakristu nyakuli.Ibyo byarayinaniye.Iyo abantu baza kuba abakristu nyakuli,nta ntambara na genocide byali kuba.Kubera ko abakristu nyabo barangwa no gukundana,ntibicane cyangwa ngo barwane.

kamanzi yanditse ku itariki ya: 6-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka