Kigeme: Ikibazo cy’irimbi ryo mu nkambi kigiye kubonerwa umuti

Minisiteri y’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR) ifatanije n’Akarere ka Nyamagabe bemereye impunzi z’abanyekongo zicumbikiwe mu nkambi y’impunzi ya Kigeme ko ikibazo cy’irimbi cyari kibahangayikishije kigiye gukemurwa vuba.

Kuwa 12/1/2015, ubwo minisitiri muri MIDIMAR, Mukantabana Seraphine yasuraga inkambi y’impunzi ya Kigeme yagaragarijwe ikibazo cy’irimbi impunzi zifite ryuzuye, bigatuma bahura n’ingorane mu gushyingura abitabye Imana.

Buturu uhagarariye impunzi zo mu nkambi ya Kigeme avuga ko batorohewe no kubona uko bashyingura uwabo witabye Imana.
Buturu uhagarariye impunzi zo mu nkambi ya Kigeme avuga ko batorohewe no kubona uko bashyingura uwabo witabye Imana.

Uhagariye impunzi z’abanyekongo mu nkambi ya Kigeme, Eugene Buturu, yatangaje ko kugira ngo bahambe undi muntu bisaba gutaburura uwari usanzwe bityo bakaba bifuza aho bashyingura imibiri ya bagenzi babo.

Yagize ati “tukigera aha irimbi twari dufite ryarangiye, mu gushyingura rero biza kugaragara ko ushobora gushyingura ugashyingura aho bashyinguye undi muntu, iyi mbaga y’abantu bari aha ni ikibazo, ntago byoroshye y’uko abantu batapfa, cyangwa ngo bahure n’ikindi kibazo”.

Irimbi ry'inkambi y'impunzi ya Kigeme ryaruzuye.
Irimbi ry’inkambi y’impunzi ya Kigeme ryaruzuye.

Akarere ka Nyamagabe gafatanije na MIDIMAR, kari gushakisha uburyo abaturage basabwe ubutaka bahabwa ingurane bityo irimbi rigatangira gutunganywa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Philbert Mugisha yagize ati “turafatanya kugira ngo byihute amafaranga y’ingurane aboneke, kuko abaturage batakwimuka nta mafaranga y’ingurane yabonetse, kuhabarura rero n’agaciro kaho n’ubuso, icyo gikorwa akarere karakirangije”.

Akarere gakomeje gufatanya na MIDIMAR mu gukusanya amafaranga y’ingurane yahabwa abaturage bazagurirwa ubutaka kugira ngo ikibazo cy’irimbi gikemuke burundu.

Caissy Christine Nakure

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka