Kigali: imodoka yakoze impanuka moto 10 zirahangirikira

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Rav 4 ifite purake RAC 798 B yakoze impanuka tariki 03/03/2012 mu ma saa munani z’amanywa i Kimironko mu mujyi wa Kigali igonga moto 10 ariko nta muntu wapfuye cyangwa ngo akomereke.

Umushoferi wari uyitwaye witwa Jeff Manzi avuga nawe atazi uko byamugendekeye. Ubwo yavaga Kimironko yerekeza ku isoko ngo yabonye imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Coaster yamuturutse imbere ishaka kumugonga arayikatira ahita yurira moto zari aho ku muhanda.

Iyi modoka yasanze moto aho zari ziparitse ba nyirazo bagiye kurya. Moto enye zarangiritse cyane.

Niyikora Jacque ni umwe mu bagongewe moto. Yagize ati “ubu ngiye kwicwa n’inzara kuko iyi moto ariyo yari intunze kandi yari ikiri mu deni rya banki”.

Ababonye iyi manuka iba bavuze ko uyu mushoferi yari yanyweye inzoga nyinshi kuko no mu modoka yari atwaye harimo amacupa ya mutzig.

Polisi yahise ihagera ita muri yombi umushoferi wari utwaye iyo modoka yagonze moto.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ingorofani ihinduka indege!!,imodoka yo ihindutse iki??????? Ubuse yazuriye aziturutse hasi cg yaragurukaga azimanukiraho? Gs Police ihagurukire umuvuduko naho ubundi turashira ejo hashize mumuhanda kgl musanze nabonye impanuka irenze ukwemera kd kubera speed hiace yaragurutse igonga ipoto ryamashanyarazi urenze muri 1/2 mubujyejuru rohita rivunika ari betton! Imodoka igwa hepfo y,umukingo ipoto riraza rirayisonga n’amashanyarazi arabafata mbega byari ibyago bikomeye gs muri 11 barimo 2bahise bitaba Imana abandi bakomereka bikomeye cyakora namwe ba shoferi mwihangane mugabanye ka speed.

!!! yanditse ku itariki ya: 5-03-2012  →  Musubize

Ariko ubanza uyumushoferi atari gusa yari yanyoye, cyangwa ari kuri telefoni? Kuko ntabwo bymvikana uburyo waba uri muzima ukurira amamoto angana kuriya uyareba. Ni igitangaza.
Cyangwa yabonekewe ntawamenya, ariko biratangaje.

Patrick yanditse ku itariki ya: 4-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka