Kigali: Uko ijoro ryo gusoza umwaka wa 2014 no gutangira uwa 2015 ryagenze mu mafoto
Tariki ya 31 Ukuboza buri mwaka ni umunsi uba utegerejwe n’abantu benshi bishimira ibyo baba baragezeho mu mwaka ushize, cyangwa se bababajwe n’ibibi byababayeho, banateganya kwinjira mu mwaka mushya n’imigabo n’imigambi inyuranye.
Iri joro ryinjiza abantu mu mwaka mushya usanga abantu baryishimishamo mu buryo bunyuranye. Kigali today yazengurutse mu mujyi wa Kigali ikaba igiye kubagezaho uko aho yageze byari byifashe mu mafoto.

Aba bacanye urumuri rwo kwishimira isozwa ry’umwaka no gutangira undi mu mujyi rwagati.

Abacanye urwo rumuri bahise baruzana ahazwi nko kwa Venant mu Kabari.

Kwa Venant hari Orchestre yacurangaga igisope.

Aba bana bari babujijwe kwinjira mu kabari Kwa Venant kubera imyaka y’ubukure batujuje.

Aba nabo bakumiriwe mu kabari kubera ko ari abana no kuba nta byangombwa bafite baza kwirebera uko abandi bari kwizihiza ubunani mu muhanda.

Ahitwa Sundowner naho abantu bari bakubise buzuye.

Sundowner ntawishwe n’irungu.

Fantastic Restaurent hari urujya n’uruza rw’abantu baje kwishimira gusoza umwaka banatangira undi.

KCT mu mujyi wa Kigali hari igitaramo cyiswe Happy People.

Muri Happy People hagaragayemo inkumi zambaye utujipo tugufi.

Hunterz naho hari huzuye abandi bajya guhagarara hanze.

Aba bana baraye bazenguruka umujyi bareba uko abantu bishimira isozwa ry’umwaka.

Abera nabo bagaragaye bizihizanya Ubunani na bagenzi babo bafata agacupa.

Uko bamwe bari mu tubari n’utubyiniro abandi bari mu nsengero. Aha ni muri Assemble de Dieu i Nyamirambo abakirisitu bashima Imana ko yabarinze umwaka wose.

Muri Assemble de Dieu banaremeye abakirisitu batishoboye babaha amafunguro kugira ngo babashe no kuryoherwa n’ubunani.

Polisi yari icunze umutekano impande zose z’umujyi.

Abamotari bari biteguye gutwara uwimuye akabari cyangwa unaniwe bakamucyura.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
thanx kigalitoday for this article mwahatubereye pe, ndabona hari hahiye big up to your special reporter rutindukanamurego
thanx kigalitoday for this article mwahatubereye pe, ndabona hari hahiye big up to your special reporter rutindukanamurego
sha njye nshimiye abakirisitu bo muri assemble de dieu bibuka bagenzi babo ku munsi nkuyu nibakomereze aho pepepe
sha ruti uyu nawe umenya ari umumanyura mazi, aba azi aho ikirori cyahiye pe, anyway wakoze kuhatubera no kutwereka uko byari byifashe, big up to kigalitoday staff
ewana ndabona nyamirambo ikomeje kuba iyambere mu gushya mu gihe kikirori pepepepepepe, thanx to rutindukanamurego wahatubereye kabisa
merci rutindukanamurego kutwereka uko ubunani bwari bumeze mu mpande zitandukanye zumujyi kabisa , kigalitoday you are professional big up to you