Kigali Today iri gutanga amahugurwa ku gufata amafoto
Kigali Today yatangiye guhugura abanyamakuru ku gufata amafoto y’umwuga, muri gahunda igamije kuziba icyuho cyabonekaga mu mwuga w’ubufotozi utari unoze.
Byatangajwe n’umuyobozi wa Kigali Today Ltd Kanamugire Charles, ubwo yatangizaga aya mahugurwa agenewe abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda azamara amezi abiri, kuri uyu wa Kabiri tariki 3 Ugushyingo 2015.

Yagize ati “Hari icyuho cyajyaga kigaragara mu mafoto afatwa mu bitangazamakuru mukorera, ariko aya mahugurwa aje gukemura icyo cyuho, kuburyo buri wese azasoza amahugurwa akagaragaza agashya mu gitangazamakuru akorera.”
Kanamugire yavuze bateguye aya mahugurwa kugira ngo abanyamakuru basanzwe bakora uyu mwuga wo gufotora, bihugure kandi basangire ubunararibonye bafite mu gufotora ku buryo bw’ubunyamwuga.

Yavuze ko bizagira akamaro ibitangazamakuru buri wese akorera, bikanagirira akamaro buri wese wayakurikiye.
Bamwe mu barimu bazatanga aya mahugurwa batangaje ko ari ingirakamaro kandi agomba no guhindura isura abantu bafite ku bafata amafoto, bataramenya ko
gufotora ari umwuga mwiza kandi ushobora gutunga uwukora ukanamukiza.

Niyitegeka Innocent umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, yatangaje ko ari ingenzi kuri we nk’umunyamwuga, kandi azamusigira ubumenyi bumuvana ku rwego rumwe bukamushyira ku rundi.
Ati “Nsanzwe nkora aka kazi ko gufotora, ariko ndahamya ko nzarangiza aya mahugurwa ndi ku rundi rwego rwisumbuye kurwo narindiho, nshingiye cyane cyane ku buhanga n’ubunararibonye abazaduhugura bafite.”

Aya mahugurwa yateguwe na Kigali Today Ltd ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu giteza imbere ubumenyingiro (WDA). Abayitabiriye bazahugurwa gushyira mu ngiro, ku buryo abazayasoza, bazaba ari abanyamwuga ku rwego mpuzamahanga bakazanahabwa impamyabushobozi zo ku rwego mpuzamahanga.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
hagati aho ariko nanjye nkuga umwuga wo gufotora ahubwo nabuze aho nabyiga mwamfasha iki?
arikose ayo mahugurwa mwagiye mutumenyesha natwe abakunzi banyu tukayitabira
jyenda Kigali Today uranze ubaye ubaye ubukombe muguhugura abanyamakuru
ni mukarishye ubwenge bagafotozi bacu burya inkuru y’amafoto iryoha kubi
Thanx k2d gutekereza ku bindi bitangazamakuru muri rusange.Muri imfura big up kanamugire and Family