Kigali Today irabafasha kumenyekanisha ubucuruzi bwabo no kuba abanyamakuru

Urugaga rw’abikorera (PSF) hamwe n’abanyamuryango barwo barimo guhugurwa mu itunganyamakuru ry’amajwi no gukoresha imbuga nkoranyambaga, bavuga ko ubumenyi bahabwa n’ikinyamakuru Kigali Today, buzabafasha kumenyekanisha ubucuruzi bwabo cyangwa kuba abanyamakuru.

PSF ivuga ko amahugurwa Kigali Today irimo gutanga kuva kuwa mbere tariki 02/9/2013, azatuma abikorera bateza imbere umuco wo kumenyekanisha ibicuruzwa byabo, ndetse ngo hari n’abazahabonera imirimo mishya yo gutunganya amakuru n’amatangazo yamamaza kuri radio, no mu yindi miyoboro y’itumanaho ikoresha amajwi.

Umuyobozi wa Kigali Today (ibumoso) n'abahagarariye Urugaga rw'abikorera mu Rwanda (PSF) mu muhango wo gutangiza amahugurwa.
Umuyobozi wa Kigali Today (ibumoso) n’abahagarariye Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF) mu muhango wo gutangiza amahugurwa.

“Igihe cyo gukoresha intoki gusa cyararangiye, tugomba kumenya uburyo bugezweho bwo kwamamaza. Gukoresha radio rero ni bumwe muri ubwo buryo buzabafasha kumenyekanisha ibyo mukora atari mu Rwanda gusa, ahubwo no mu miryango y’ubukungu u Rwanda rurimo”, Uwantege Diane ushinzwe ubukorikori, ubuhanzi n’ubugeni muri PSF.

Prosper Bitembeka uyobora radio ya Kigali Today yitwa KT Radio, yongeraho ko abazakurikirana neza amahugurwa yo gukora amatangazo yamamaza kuri radio cyangwa gukoresha imbuga nkoranyambaga (twitter, facebook, youtube, n’izindi), ngo bashobora kuzavamo abakora imiziki (DJ) na za sonorizasiyo zo mu bukwe.

Abanyamuryango b'amakoperative y'imyuga n'ubukorikori barahugurirwa gukora itangazamamakuru ryo kwamamaza ubucuruzi bwabo.
Abanyamuryango b’amakoperative y’imyuga n’ubukorikori barahugurirwa gukora itangazamamakuru ryo kwamamaza ubucuruzi bwabo.

“Uretse kuba bazakora neza inkuru zijyanye n’umurimo bashinzwe w’itangazamakuru mu makoperative y’imyuga n’ubukorikori babamo, natwe dushobora kuzabonamo abanyamakuru badukorera cyangwa bakajya no gukorera ibindi bitangazamakuru”, nk’uko umuyobozi wa Kigali Today, Charles Kanamugire, yabitangaje.

Abantu 90 nibo bazahugurwa bagabanyijwe mu byiciro bitatu, aho buri cyiciro kizajya gihugurwa mu gihe kingana n’ukwezi, muri gahunda Kigali Today ifatanyijemo n’ikigo gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro WDA.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka