Kigali Today Ltd yahembye abakozi bitwaye neza kurusha abandi
Ikigo cy’itangazamakuru, Kigali Today Ltd, cyahembye abanyamakuru bo mu mashami atandukanye, ndetse hahembwa n’umukozi wagize uruhare runini mu kumenyekanisha ibikorwa bya Kigali Today mu mwaka wa 2013.
Muri ibyo birori byabaye tariki 08-02-2014 bikabera ku cyicaro cya Kigali Today Ltd kiri mu mujyi wa Kigali, umukozi wegukanye umwanya wo kugira uruhare mu kumenyanisha ibikorwa by’ishami ryayo (Kigali Today), ni Kwizera Richard ushinzwe gukora no gutunganya inkuru z’amashusho. Yegukanye igihembo cya 100.000 FRW n’icyemezo cy’ishimwe (certificate of merit).

Kigali Today ifite channel kuri Youtube imaze kugeraho amavidewo 146 yarebwe inshuro 2,511,349 kandi iyo channel ifite abantu bayikurikira (subscribers) 7,485.
Lilliane Nakayima yegukanye umwanya wa mbere mu ishami akoramo ry’icyongereza, nk’umunyamakuru witwaye neza mu kazi kurusha abandi, yegukana igihembo cya 50.000 FRW n’icyemezo cy’ishimwe.

Mu ishami ry’ikinyarwanda uwarushije abandi ni Sebuharara Sylidio, umunyamakuru wa Kigali Today mu karere ka Rubavu nawe yegukana 50.000FRW n’icyemezo cy’ishimwe.
Urubuga rwa Kigalitoday.com ubu rusurwa n’abantu 15.000 (unique visitors) ku munsi muri rusange.

Muri radio ya Kigali Today Ltd yitwa KT Radio, umunyamakuru wahize abandi mu mwaka wa 2013 yabaye Christopher Kivunge. Nawe yahawe 50.000FRW n’icyemezo cy’ishimwe.

Abo bakozi bose bashimye ubuyobozi bwa Kigali Today Ltd n’abakozi bagenzi babo muri rusange bavuga ko byose babishobojwe n’imikoranire myiza iranga abakozi n’ababayobora muri rusange.
Umuyobozi wa Kigali Today Ltd, Jean Charles Kanamugire, yaboneyeho kumenyesha abakozi ko guhera mu ntangiriro za Werurwe, Radio ya Kigali Today Ltd. (KT Radio) isanzwe yumvikanira kuri internet izatangira no kumvikanira ku murongo wa 96,7 FM.

KT Radio izabanza kumvikana mu mujyi wa Kigali n’inkengero zayo ariko nyuma y’amezi atandatu izagera no bindi bice by’igihugu hakoreshejwe iminara ya Huye mu majyepfo na Nyarupfubire mu burasirazuba.

Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
igihembo sebuharara yahawearagikwie kubera ukuntuntu akorera muri insecurite kandi agatanga inkuru ziri update
congs for sebuharara sirdio
mukomerezaho ni byiza kugira umuco wo gushimira uwakoze neza
Proud of you Charlie...komereza aho ..u are a true leader..nibutse BD twasomye muri Extension Universitaire !!!Uzakore ku buryo na Kigali today ishimisha abayireha..!!Initiative yo guhemba abahize abandi ni nziza..Bizarangira mwiyise Rwanda Today!!
Naho se uyu wanditse iyi nkuru ukorera i Karongi ko nawe yagakoze ra!
KIVANGE ntabwo yahembwe? ntago yakoze?
uwakoze neza agomba gushimwa kuko bimwongerera imbaraga, R Kwizera big up
Bi byiza cyane, gusa hari umunyamakuru mwibagiwe witwa Leonard ukorera Gakenke, uriya nawe ni intyoza ku murimo