Kigali: Nyakwigendera Mandela yagenewe igitambo cya missa yo kumuherekeza
Abayobozi batandukanye bo ku rwego rw’igihugu n’abakirisitu banyuranye bahuriye kuri Paruwasi Regina Pacis yo mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu gitambo cya missa cyo gusabira Nyakiwgendera Nelson Mandela, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13/12/203.
Iyi misa yakozwe ku bufatanye bw’Abagatulika n’Abo mu itorero ry’Abangilikani, yibanze ku kuzirikana uyu musaza uherutse gutabaruka, wafatwaga nk’intwari ndetse n’ikitegererezo ku isi yose.

Abafashe ijambo bose bagarutse ku butwari bwa Mandela wahaze ubuzima bwe akemera gufungwa imyaka igera kuri 27, kugira ngo aharanire amahoro ndetse na nyuma yo gufungurwa ntiyihorere ku bazungu bamufunze.
By’umwihariko Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo, ari nawe mushyitsi mukuru wari uhari, yatangaje ko isi ibuze intwari by’umwihariko u Rwanda rwareberagaho mu guharanira amahoro no kubabarirana.

Yagize ati “Duteraniye aha kugira ngo twbuke umwana wa Afurika waharaniye kuba mu mahame. Turamwibuka nk’umuyobozi mwiza ariko ikiruseho turamwibuka nk’umuntu. Tukamuha icyubahiro kubera guharanira igihe kirekire ubutabera n’icyizere.”
Ambasaderi wa Afurika y’Epfo, , yatangaje ko u Rwanda n’igihugu ahagarariye bihuriye ku mateka yo guharanira kurwanya urwango mu bantu, kubera amateka babayemo. Yatangaje ko urupfu rwa Mandela rwongeye kurushaho kwegeranya ibihugu byombi kugira ngo biharanira ubuzima bwiza bw’ababituye.

Abaturage bakuze ari nabo bari benshi mu bitabiriye iyi misa, batangaje ko nabo babyirutse Mandela bamufata nk’icyitegererezo. Baboneraho gusaba abakiri bato kugerageza gukora ibyiza kugira ngo bizabe aribyo bibukirwaho nabo, nk’uko umwe mu basaza yabitangaje.
Ati “Nta muntu uvukana ubutwari ahubwo arabwiga akabukurana. Urubyiruko rw’iki gihe rufite amahirwe yo kurebera ku butwari bw’umwe mu ntwari isi yigeze kugira. Byagakwiye kubabera isomo ryo gukora ibyiza bikaba aribyo bazasiga mu mateka.”
Nelson Mandela yapfiriye mu rugo rwe i Johannesbourg tariki 5/12/2013, aho yavurirwaga kanseri yo mu bihaha.Yazanwe mu rugo nyuma y’amezi atatu avurirwa mu bitaro.
Nyakwigendera Mandela wanahawe igihembo cy’amahoro cya Nobeli kizwi nka "Prix Nobel”, ni umwe mu bayobozi batangwaho urugero bigishije ubumwe n’ubwiyunge, nyuma yo gufungwa imyaka 27 yose.
Ni gake yagaragaye mu ruhame kuva yajya mu kiruhuko cy’izabukuru mu mwaka wa 2004. Yagaragaye bwa nyuma mu ruhame mu 2010 mu mikino y’Igikombe cy’Isi cy’Umupira w’Amaguru yabereye muri Afurka y’Epfo.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nshima cyane imyitwarire ya mandera ,njye yambereye icyitegererezo
w’re going to
follow his footsteps as an exmplary.
IMANA imuhe iruhuko ridashira kandi ubutwari bwawe bukomeze kuranga abayobozi bacu