Kigali: KNC yashyize ahagaragara uko yatangiranye Radio 1 na Nyagatare n’uko yaje kumwirukana
Umuyobozi wa Radio One Kakooza Nkuriza Charles “KNC”, yashyize ahagaragara amabanga yose y’uko we na Nyagatare Jean Luck bamenyanye n’uko bafatanyije gushinga Radio One, Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu 6/12/2014.
Ibi byose KNC yabitangaje nyuma y’aho urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwa Nyamirambo, ruhamije ko Nyagatare yirukanywe muri Radio One mu buryo butubahirije amategeko, rwanzura ko kugeza ubu ari umunyamigabane wa Radio One, ndetse akanishyurwa na KNC indishyi yatakaje mu nkiko.

KNC yavuze ko atemera imyanzuro yatanzwe n’urukiko ku wa 05/12/2014, yitegura ku jurira mu rukiko rukuru, anaboneraho kugaragaza ibimenyetso by’uko ariwe washinze Radio 1 Rwanda LTD, nyuma Nyagatare Jean Luck akaza kumusaba ko aba umunyamigabane.
KNC yagize ati “Nagize igitekerezo cyo gushinga Radio 1 Rwanda LTD, mu mwaka wa 2008 ubwo nakoraga kuri radio imwe hano mu Rwanda. Tariki ya 09/05/2011 nibwo nayandikishije mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB”.

Hanyuma Nyagatare Jean Luck aza kumusaba kuba umunyamigabane muri Radio 1, KNC aramwemerera bemeranywa ko agomba kuba umunyamigabane akishyura 50% by’amafaranga yo gushinga Radio 1. Tariki ya 06/06/2011, nibwo aba bombi basinyiye imbere ya noteri wa RDB ko Nyagatare abaye umunamigabane wa Radio One.
50% by’amafaranga Nyagatare yagombaga kwishyura muri Radio 1 byanganaga na miliyoni 35 z’amafaranga by’u Rwanda. Nyagatare ngo ntiyishyuye aya mafaranga yose, kuko yishyuyeho miliyoni icyenda gusa.
KNC akavuga ko yafashe icyemezo cyo guhagarika Nyagatare nk’umunyamigabane muri Radio One tariki ya 2/08/2012, ngo nyuma yo kubona ko Nyagatare yananiwe kwishyura andi mafaranga yasabwaga kugirango abe umunyamigabane.

Ati “Radio yatangiye mu bibazo bikomeye cyane, ndetse kugeza nubwo nari narabuze aho nkorera igakorera iwanjye i Gikondo mu rugo. Twari dufite amadeni akabije, tugomba guhemba abakozi n’ibindi bibazo twari dufite, nkabona Nyagatare na nta kimwe yitayeho, aba aribwo mfata icyemezo cyo kumuhagarika muri Kampani yanjye n’umunamigabane.”
Nyuma yo kutishimira uburyo yahagaritswemo, Nyagatare yahise arega KNC mu rukiko rwibanze aho yatsindiwe na KNC agahita ajurira mu rukiko rwisumbuye ahatsindira KNC.
Aha KNC yashimangiriye abanyamakuru ko atemera ko yatsinzwe akaba yiteguye kujuririra mu rukiko rw’ikirenga. Akavuga ko ho yiguye kuzakira neza imyanzuro izarufatirwamo.
Nyagatare we yatangarije Kigali Today ko ibyo KNC avuga ari ukwigiza nkana, kuko iby’ibya ngombwa urukiko rwabyumvishe kandi rugafata umwanzuro ukwiye. Ati "Ibyo nibyo we avuga ni ukwirengagiza sinzi impamvu abivuga. Icya ngombwa ni icyemezo cy’urukiko."
Ku ruhande rwe, Nyagatare yishimira ko yarenganuwe akaba yifuza ko ari nabyo KNC yashingiraho yanzura urubanza bamaze igihe babutana.
Mu gusoma uru rubanza Urukiko rwemeje ko ubujurire bwa Nyagatare bufite ishingiro, ndetso ko Nyagatare yirukanywe mu buryo butubahirije amategeko akaba akiri umunyamigabane wa Radio 1 Ltd. Rwasabye KNC kwishyura indishyi no guhemba abavoka amafaranga angana na miliyoni imwe n’igice (1,500,000 Frw), akishyura andi miliyoni ebyiri (2,000,000 Frw) yasigaye ku gihembo cy’uwakoze Audit ya Radio 1 ndetse no gusubiza Nyagatare ayo yari yatanze nka avance angana na miliyoni imwe (1,000,000 Frw).
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
knc ndamukunda cyane pe!! komereza aho turakwemera
Mufanshe kurebe neza? Ko mbona ku ifoto ya nyuma 3, ziriya signature zarasinywe n’umuntu 1, murebe kuri "n"cyangwa "m" jye ndabona bisa!!!
KNC ntukitiranye media n’urukiko. Izi mpapuro iyo uzitanga mu rukiko niba wumva arizo zigufasha kwerekana ko uri mu kuri. I thought you were professional