Kigali: Inyubako ya Ecobank ifashwe n’inkongi
Inyubako ya Ecobank iri mu Mujyi wa Kigali rwagati, ifashwe n’inkongi y’umuriro ku gice cyayo cyo hejuru, iyo mpanuka ikaba ibaye mu ma saa tanu n’igice z’amanywa kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Ukwakira 2023.

Umwe mu bakozi b’iyi banki utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko yumvise ikintu giturika mu cyumba cya 9 cy’iyi nyubako.
Yagize ati:"Njye nari ndi mu 8, alarms (ibyuma bitanga impuruza) zitangira gusakuza, ndebye mbona umuriro ari mwinshi, ndwana no kwiruka nsohoka. Ntituzi neza aho byabereye ariko ntekereza ko ari mu gisenge cy’igorofa ya 8 cyangwa iya 9 ku gice kireba ku nyubako yo kwa Makuza".

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya umuriro ryihutiye kuhagera batangira kuzimya. Hari kandi inzego z’umutekano, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge n’abandi.
Ntibyahise bimenyekana niba hari uwakomeretse, ariko abaganiriye na Kigali Today bavuze ko basizemo ibintu byinshi birimo za telefone zabo, za mudasobwa n’ibindi bikoresho by’akazi. Muri rusange ibyangiritse byose ntibyahise bimenyekana, kuko abantu bihutiye gusohoka bakiza ubuzima bwabo, byinshi mu byo bari bafite bakabisigamo.




Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibatabaze rwose abashinzwe ibijyanye no kuzimya inkogi hakirikare bahazimye