Kigali: Imodoka zitwara abagenzi zigiye kujya zihagurukira ku isaha

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ruratangaza ko mu Mujyi wa Kigali hagiye gutangizwa uburyo bwo guha abagenzi serivisi inoze, hakoreshwa imodoka zihagurukira ku gihe, bityo umuntu akajya gutega imodoka azi ko ahita ayibona adategereje cyane.

RURA yabitangaje kuri uyu wa 17 Ukwakira 2019, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, ikiganiro kigamije kwereka Abanyarwanda aho urwego rwo gutwara abagenzi rwavuye, aho rugeze n’icyerekezo cyarwo.

Iyo gahunda nshya ngo izatangira umwaka utaha, ikazashoboka kuko amabisi manini azongerwa kandi yorohereza abagenzi ndetse afite n’aho abafite ubumuga banyuza amagare yabo bayariho bakayinjiza muri izo bisi.

Hazatangwa kandi gahunda ku bagenzi bo muri Kigali, buri muntu akaba ayifite ku rupapuro cyangwa muri telefone kuko ngo harimo gutegurwa ikoranabuhanga (application) izajya iba iriho iyo gahunda.

Barateganya ko ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali hazashyirwaho inzira zihariye za bisi ku buryo zitazajya zihura n’umubyigano w’imodoka (embouiteillage) bityo zihute kurusha imodoka zisanzwe.

Hazabaho kandi kuganira na ba nyiri ibigo by’ubwikorezi ku buryo abashoferi bafatwa neza kurushaho bityo ntibazinubire impinduka bitume bakora neza.

Kongera bisi kandi ngo bizajyana no kongera ibigo by’ubwikorezi, umwaka utaha hakazabaho ipiganwa ku bashoramari babyifuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Mudufashe bazane nimodoka zifite boot ihagishe hakurweho Amafaranga yumurengera yishyuzwa abangenzi kumizigo.

Paty yanditse ku itariki ya: 19-10-2019  →  Musubize

Ko numva abantu mubigize inama? Iyi ni imyanzuro yabafatiwe mwitanga ibitekerezo inama niba muzabimenya

bucyana yanditse ku itariki ya: 19-10-2019  →  Musubize

Keretse niba ari isaha bazashyira munsi y’amapine ikayihagurukirahi iyigonga naho niba ari isaha bavuga kubahiriza igihe ,byavuzwe kenshi keretse niba barategereje isaha ivuye ahandi ikaba yari itaragera mu Rwanda.

john yanditse ku itariki ya: 18-10-2019  →  Musubize

Igihe cyose hakiriho monopoly ntacyo tuzageraho! Gusa wasanga bene kugura imihanda hari byinshi badufashaho muri Leta , ngaho nimugerageze murebe ko mwatubonera ibyiza biruta ibyo dufite uyu munsi.

Uwiteka abibafashemo

Augustin yanditse ku itariki ya: 18-10-2019  →  Musubize

Birababaje cyane ahuntu ahagarara kumuhanda isaha igashira bus zimucaho NGO harabobabikiye imyanya barimbere kubindi byapa rwose mudufashe muzatubarize abantu bataha I kanombe murakoze

Charles Ngabo yanditse ku itariki ya: 18-10-2019  →  Musubize

Ibyo kugurisha lignes nibyo byishe byose,

Nonese nigute imodoka imwe cyangwa ebyiri zikora mu muhanda umwe kandi ubamo abagebzi benshi hakabura gujererwa! Nibafungure competition imodoka zibe nyinshi nibwo umugenzi azisanzura

Ngamije yanditse ku itariki ya: 17-10-2019  →  Musubize

biteye isoni kuba abantu bamara amasaha kumirongo ababyeyi ntibacyonsa Abana kuko bava kukazi bakarara kumirongo twabuze uwo tubaza ngo imihanda yaraguzwe abantu barumiwe

rutabagish yanditse ku itariki ya: 17-10-2019  →  Musubize

No byiza cyane ariko hatazagira rwiyemeza mirimo wongera kuzana bus zituma abantu bagenda bahagaze nk’ingabo zatsinzwe kurugamba. Umuntu agomba kugenda yicaye kuko ninabwo atekereza. Eatekereza ute bus igucugusa?

Please we deserve more than gisizugurwa ako kaheni

Louis yanditse ku itariki ya: 17-10-2019  →  Musubize

Birababaje kubona igihugu cyateye imbere nk’u Rwanda umuntu ategereza imodoka amasaha 2.Amajyambere si amataje n’indege za Airbus 330.Amajyambere ni services nziza uha abaturage.

mazina yanditse ku itariki ya: 17-10-2019  →  Musubize

Ibyo ntibyashoboka kuko iyo nta competition iriho umuntu akora uko ashaka, bafite imihanda bihariye ninkaho bayiguze.

Sakega yanditse ku itariki ya: 17-10-2019  →  Musubize

Nukuri nibyiza cyane. Byari bibabaje gutegereza bus isaha. Ikindi kandi dusaba nukudufasha kubona uko tujya dutwara imizigo yacu tudaciwe Amafaranga yumurengera cg bakabigira Ubuntu kuko byafasha benshi cyane cyane rubanda rugufi. Murakoze.

Paty yanditse ku itariki ya: 19-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka