Kigali: Biyemeje gukomeza imyigaragambyo kugeza Lt. Gen. Karake arekuwe

Bamwe mu bari bitabiriye imyigaragambyo yabereye kuri ambasade y’Abongeleza biyemeje gukomeza kwigaragambya kugeza igihe u Bwongeleza buzafatira icyemezo cyo kurekura Lt. Gen. Karenzi Karake wafatiwe i Londres muri wikendi ishize.

Muhire Hubert wari urangaje imbere abari mu rugendo rwo kwamagana ifatwa rya Lt Gen Karake, yatangaje ko iki gikorwa cyakozwe na Polisi y’ubwongereza ari agasuzuguro gakomeye ko gufata umuntu wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi hakiri abayikoze bakidegembya mu bihugu byabo badafatwa.

Herbert Muhire wari uyoboye abigaragambya yavuze ko bazagoheka ari uko Lt. Gen. Karake afunguwe.
Herbert Muhire wari uyoboye abigaragambya yavuze ko bazagoheka ari uko Lt. Gen. Karake afunguwe.

Yagize ati ’’ Kubona bafata Lt Gen Karake abanyarwanda bafata nk’imwe mu ntwari zahagaritse Jenoside, bagashingira ku buhamya bw’abakorana n’izo nkora maraso zahekuye u Rwanda ni agasuzuguro gakomeye, katumye tujya mu muhanda kugirango tubamagane.

Umurewa Marie Grace uhagarariye abanyarwanda baba mu mahanga ku rwego rw’isi, nawe yunze mu rya Muhire Hubert, avuga ko gufata Lt Gen Karenzi ari ipfunwe abongereza bafite ry’uko yahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, rikaba ipfunwe ry’uko yarwanyije FDLR n’abakorana nayo, rikaba ipfunwe ry’uko bashatse kugabanya abanyarwanda no kubakoresha ibyo bashatse bikabananira.

Fidel Ndayisaba umuyobozi w'umujyi wa Kigali ati "Ni agasuzuguro!"
Fidel Ndayisaba umuyobozi w’umujyi wa Kigali ati "Ni agasuzuguro!"

Yanavuze kandi ko n’ubwo abongereza bakomeje kugaragaza agasuzuguro gakomeye ku Rwanda, ukuri kutazatinda kujya ahabona bagatsindwa.

Ambasaderi w’igihugu cy’Ubwongereza mu Rwanda Gelling William, yakira ubutumwa bw’abakoze urugendo, yabatangarije ko yakiriye ubutumwa bahaye igihugu cyabo, ariko anabibutsa ko igihugu cy’ubwongereza kitivanga mu mikorere y’ubutabera kuko bwigenga.

Abigaragambya bari baturutse mu byiciro bitandukanye by'abakozi, harimo abikorera n'abakorera leta.
Abigaragambya bari baturutse mu byiciro bitandukanye by’abakozi, harimo abikorera n’abakorera leta.

Fidele Ndayisaba uyobora Umujyi wa Kigali nawe witabiriye uru rugendo yatangaje ko, abaturage b’Umujyi wa Kigali bakoze uru rugendo kugirango bamagane ifatwa rya Lt Gen Karake, rigaragaza agasuzuguro gakabije abongereza bagaragarije u Rwanda n’abayobozi barwo.

Abigaragambya bari baturutse mu byiciro bitandukanye by'abakozi, harimo abikorera n'abakorera leta.
Abigaragambya bari baturutse mu byiciro bitandukanye by’abakozi, harimo abikorera n’abakorera leta.

Yagize ati “Gufata Lt Gen Karake bashingiye ku birego bidafite ishingiro, bitesha agaciro ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, bikanatesha agaciro abanyarwanda n’abayobozi barwo, ahubwo bishyigikira abicanyi n’imiryango ikorana na FDLR ni agasuzuguro gakomeye gakwiye kwamaganwa.”

Umurewa Marie Grace uhagarariye abanyarwanda baba mu mahanga ku rwego rw'isi nawe yaje kwifatanya n'abigaragambya.
Umurewa Marie Grace uhagarariye abanyarwanda baba mu mahanga ku rwego rw’isi nawe yaje kwifatanya n’abigaragambya.

Yakomeje avuga ko iki gikorwa abongereza bakoze ntaho gihuriye n’ubutabera nk’uko babitangaza, ahubwo ari igikorwa cya Politike gishingiye ku birego by’amafuti, akaba ariyo mpamvu abanyarwanda bagomba kucyamagana bivuye inyuma, kugeza igihe abongereza bisubiye bakarekura Lt Gen Karenzi agataha.

Roger Marc Rutindukanamurego

Ibitekerezo   ( 5 )

ahubwo babuze uwo ambassaderi guhumeka

mazina yanditse ku itariki ya: 25-06-2015  →  Musubize

Ni aho kwibaza.

kanyamanza yanditse ku itariki ya: 25-06-2015  →  Musubize

Abanyarwanda twese tubamagane kuko aka ni agasuzuguro karenze!!!
Dukomere ariko ntacyo bazadutwara kuko si bo Mana

Innocent yanditse ku itariki ya: 25-06-2015  →  Musubize

Mwikuremo amaranga mutima maze mureke ubutabera bukore akazi kabwo.Ko nziko kubona uburwnganzira bwo kwigaragambya bisaba kwandika ugategereza.Bo ko babubonye vuba. Bwasabwe se na Ndayisaba Cg bo kuko ari intore ntabwo baka.
Deux poids deux mesures.
Mufite ibibazi!

Habari yanditse ku itariki ya: 24-06-2015  →  Musubize

Igihe kirageze ko abanyarwanda dushyira ku ruhande amarangamutima mu ifatwa ry’ibyemezo. Sinumva namba ikosa Ubwongereza bwakoze mu gufata Afande Karake! Kuba hari ibyaha akekwaho, kuki tutategereza ko yaburanishwa n’inkiko hanyuma agatsinda nimba twemeza neza ko ari umwere?

Mpamyukuri Geras yanditse ku itariki ya: 24-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka