Kigali: Biyemeje gukomeza imyigaragambyo kugeza Lt. Gen. Karake arekuwe
Bamwe mu bari bitabiriye imyigaragambyo yabereye kuri ambasade y’Abongeleza biyemeje gukomeza kwigaragambya kugeza igihe u Bwongeleza buzafatira icyemezo cyo kurekura Lt. Gen. Karenzi Karake wafatiwe i Londres muri wikendi ishize.
Muhire Hubert wari urangaje imbere abari mu rugendo rwo kwamagana ifatwa rya Lt Gen Karake, yatangaje ko iki gikorwa cyakozwe na Polisi y’ubwongereza ari agasuzuguro gakomeye ko gufata umuntu wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi kandi hakiri abayikoze bakidegembya mu bihugu byabo badafatwa.

Yagize ati ’’ Kubona bafata Lt Gen Karake abanyarwanda bafata nk’imwe mu ntwari zahagaritse Jenoside, bagashingira ku buhamya bw’abakorana n’izo nkora maraso zahekuye u Rwanda ni agasuzuguro gakomeye, katumye tujya mu muhanda kugirango tubamagane.
Umurewa Marie Grace uhagarariye abanyarwanda baba mu mahanga ku rwego rw’isi, nawe yunze mu rya Muhire Hubert, avuga ko gufata Lt Gen Karenzi ari ipfunwe abongereza bafite ry’uko yahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, rikaba ipfunwe ry’uko yarwanyije FDLR n’abakorana nayo, rikaba ipfunwe ry’uko bashatse kugabanya abanyarwanda no kubakoresha ibyo bashatse bikabananira.

Yanavuze kandi ko n’ubwo abongereza bakomeje kugaragaza agasuzuguro gakomeye ku Rwanda, ukuri kutazatinda kujya ahabona bagatsindwa.
Ambasaderi w’igihugu cy’Ubwongereza mu Rwanda Gelling William, yakira ubutumwa bw’abakoze urugendo, yabatangarije ko yakiriye ubutumwa bahaye igihugu cyabo, ariko anabibutsa ko igihugu cy’ubwongereza kitivanga mu mikorere y’ubutabera kuko bwigenga.

Fidele Ndayisaba uyobora Umujyi wa Kigali nawe witabiriye uru rugendo yatangaje ko, abaturage b’Umujyi wa Kigali bakoze uru rugendo kugirango bamagane ifatwa rya Lt Gen Karake, rigaragaza agasuzuguro gakabije abongereza bagaragarije u Rwanda n’abayobozi barwo.

Yagize ati “Gufata Lt Gen Karake bashingiye ku birego bidafite ishingiro, bitesha agaciro ingabo zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, bikanatesha agaciro abanyarwanda n’abayobozi barwo, ahubwo bishyigikira abicanyi n’imiryango ikorana na FDLR ni agasuzuguro gakomeye gakwiye kwamaganwa.”

Yakomeje avuga ko iki gikorwa abongereza bakoze ntaho gihuriye n’ubutabera nk’uko babitangaza, ahubwo ari igikorwa cya Politike gishingiye ku birego by’amafuti, akaba ariyo mpamvu abanyarwanda bagomba kucyamagana bivuye inyuma, kugeza igihe abongereza bisubiye bakarekura Lt Gen Karenzi agataha.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
ahubwo babuze uwo ambassaderi guhumeka
Ni aho kwibaza.
Abanyarwanda twese tubamagane kuko aka ni agasuzuguro karenze!!!
Dukomere ariko ntacyo bazadutwara kuko si bo Mana
Mwikuremo amaranga mutima maze mureke ubutabera bukore akazi kabwo.Ko nziko kubona uburwnganzira bwo kwigaragambya bisaba kwandika ugategereza.Bo ko babubonye vuba. Bwasabwe se na Ndayisaba Cg bo kuko ari intore ntabwo baka.
Deux poids deux mesures.
Mufite ibibazi!
Igihe kirageze ko abanyarwanda dushyira ku ruhande amarangamutima mu ifatwa ry’ibyemezo. Sinumva namba ikosa Ubwongereza bwakoze mu gufata Afande Karake! Kuba hari ibyaha akekwaho, kuki tutategereza ko yaburanishwa n’inkiko hanyuma agatsinda nimba twemeza neza ko ari umwere?