Kigali: Barimo kubarura impunzi z’Abarundi zakiriwe mu miryango
Kuri uyu wa 17 Kamena 2015, Umuryango Mpuzamahanga wita ku Mpunzi HCR, ku bufatanye na Minisiteri ishinzwe kurwanya ibiza no gucyura impunzi, MIDIMAR, batangije igikorwa cyo kubarura impunzi z’Abarudi zakiriwe mu miryango mu Rwanda.
Philip Kibui, ushinzwe kubarura impunzi muri HCR, avuga ko iki gikorwa cyatangiriye mu Mujyi wa Kigali, kigamije kumenya umubare wa nyawo w’impunzi z’Abarundi zitari mu nkambi, kugira ngo zimenyekane, zitangire guhabwa ubufasha butandukanye, nk’ubwo bagenzi babo bari mu nkambi bahabwa.

Yagize ati "Iki gikorwa kigamije cyane cyane ko HCR ndetse na Leta y’u Rwanda bamenye umubare w’izi mpunzi, ariko ku ruhande rwacu nka HCR, dufasha impunzi cyane cyane ku bijyanye no kuzirindira umutekano, kuzunganira mu mategeko mu gihe hari uwahutajwe, ndetse tunazifasha cyane cyane mu kuzivuza mu gihe hari ufite ikibazo cy’uburwayi, abari mu nkambi bo tukanabaha ibiribwa’’.
Kayumba Liliane, ushinzwe kurinda impunzi muri Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi MIDIMAR, yatangaje ko iki gikorwa kizafasha MIDIMAR kumenya umubare nyawo w’impunzi zakiriwe mu miryango, kugira ngo zibashe guhabwa ubufasha burimo no gusubiza abana babo mu mashuri.

Yagize ati ’’Iyo impunzi zakiriwe mu gihugu cy’u Rwanda zirandikwa kugira ngo hamenyekane umubare wazo, ubundi zigahabwa ubufasha burimo kuvuzwa, ndetse n’abana bagasubizwa mu mashuri , abiga mu mashuri abanza bagafashwa ku bikoresho by’ishuri kuko ubusanzwe mu Rwanda amashuri abanza ari ubuntu’’.
Basabakwinshi Omar, umwe mu mpunzi z’ Abarundi wari witabiriye ibarura ry’impunzi, yatangaje ko bishimiye iki gikorwa cyo kubabarura kubera ngo bakaba bakitezeho kubagirira akamaro anashimira cyane Abanyarwanda ku bupfura babagaragarije babakira mu miryango.

Yagize ati ’’Iki gikorwa kizadufasha cyane kuko muri ubu buzima bw’ubuhunzi usanga hari abarwariramo tukagira ikibazo cyo kwivuza kandi twabonye n’ubuzima hano mu Rwanda buhenze cyane, ku buryo tutabasha kubishobora nta bufasha tubonye’’.

Basabakwinshi avuga ko nubwo bitoroshye kwakira abantu mu miryango bitunguranye nk’uko byagenze ku Barundi, ngo bamwe mu Banyarwanda babikoze kandi bakabikorana umutima mwiza.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mutumenyeshe ni hehe?
Nihehe barikubarura? Mutumenyeshe