Kigali: Amazu ashaje agiye gutanga umwanya w’ahazajya inyubako zijyanye n’gishushanyo cy’Umujyi
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko igice cyose cyo mu Mujyi wa Kigali mu rwagati no mu nkengero zawo, hatangiye kubakwa mu buryo bugezweho, bikurikije inyingo yo kuva mu 2011 kugeza mu 2016.
Hammwe mu hasenywa ni ahazubakwa amagorofa arenze umunani mu myanya iri imbere, nk’uko Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirijue ushinzwe ubukungu Alphonse Nizeyimana abisobanura.
Yavuze ko ibyo bijyanye na gahunda ya buri myaka itanu, yatangiye mu 2011 ikazageza mu 2016, yo gusenya amazu ashaje mu mujyi kugira ngo hubakwe hakurikije igishushanyo mbonera.
Agira ati: ”Abacururiza mu bibanza bizengurutswe n’umuhanda, biri imbere ya UTC basabwe kwishyira hamwe bakubaka mu buryo buteganywa n’igishushanyombonera, baba batabishoboye bakagurisha ibibanza byabo bakajya gukorera ahandi bitarenze tariki 25/08/2012".

Mu kiganiro n’abanyamakuru, kuri uyu wa Gatanu tariki 06/07/2012, Nizeyimana yavuze ko umwanya wa mbere uri mu kibanza gitangirira kuri Rond Point nini y’umujyi wa Kigali, ugatambika, ukazamukira imbere yo kwa Rubangura na Kigali City Tower.
Ahandi ni uguhera uguhera ahahoze ORTPN ugatambika kuri BCR ukagarukira kuri Serana Hotel.
Umwanya wa Kabiri uri ahimuwe abaturage mu Kiyovu cy’abakene, ufite ibibanza 20, aho 11 muri byo bimaze kubona abashoramari.
Umwanya wa gatatu uri ahubatswe isoko rya Nyabugogo;, naho uwa kane ukaba ahahoze Ishuri rya ETO Muhima, ugakomereza ahari Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu na Ministeri y’Ubuzima (hafi yo kwa Venant).
Abacururiza mu bibanza biri imbere y’inyubako ya UTC bose hamwe n’abakorera mu isoko rya Nyabugogo, bazasabwa kujya gukorera ahandi, nk’ uko Visi Mayor Nizeyimana yabitangaje.
Abatuye mu bibanza biri imbere y’inyubako ya UTC, bavuga ko bamenyeshejwe ibyo kwimuka mu bibanza bakoreramo, ariko abenshi bakemeza ko batiteguye.
Impungenge bagaragaza zirimo kuba nta handi ho gukorera babona bajya, hamwe n’igihombo bazagira mu gihe baramuka bahabonye.
Mu mujyi wa Kigali, abacururiza muri Quartier Commerciale na Mateus, nibo barimo kubaka inyubako y’ubucuruzi ahahoze ETO Muhima, bakazayimuriramo ibicuruzwa byabo mu gihe bazaba batunganya ayo ma Karitiye yombi, mu cyiciro cya Kabiri cy’ishyirwamubikorwa ry’igishushanyombonera.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
good news. Thanks