Kigali: Abavuka i Nyamasheke ngo barashaka igikombe cy’imihigo
Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke batuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko bakeneye ikindi gikombe cy’imihigo gitaha iwabo i Nyamasheke, dore ko aka karere gaheruka icyo kegukanye mu mwaka w’2010.
Ibi babitangaje mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere ku cyumweru tariki ya 22 Werurwe 2015, I Kigali.
Nkusi François, umuyobozi w’abaturage ba Nyamasheke batuye mu Mujyi wa Kigali n’ahandi, avuga ko bagiye guhaha ahandi ariko aho baturuka habaguma ku mutima, bigatuma bafite inshingano zo kubagira inama no gufatanya n’abayobozi ba Nyamasheke kugeza ku bahatuye iterambere rirambye.

Ibi ngo nibyo bizabafasha kugumya ari indongoozi bityo bongere bese imihigo ku rwego rwa mbere.
Agira ati “dufite inshingano zo gusubira aho dukomoka tugafatanya n’abaturage mu iterambere rirambye, dufite inshingano ikomeye yo gukora ubuvugizi abantu bakamenya ko dufite ishyamba rya Nyungwe n’ikiyaga cya Kivu bashobora kubyaza umusaruro tukabona ba mukerarugendo, nta kabuza tuzongera tube aba mbere”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aimé Fabien avuga ko kumenyana nk’abavuka hamwe bituma bongera kwibuka ku iterambere ry’aho bakomoka, bakongera kureba icyerekezo cy’aho bagana, bakitabira gufatanya n’abayobozi kwesa imihigo bityo bakaba abafatanyabikorwa nyakuri mu iterambere ry’akarere kabo.

Agira ati “twamenyanye tuba umwe urwo rukundo ubwabyo ni ikintu gikomeye, ubu rero ni ukurebera hamwe aho twifuza kugana abanyakigali bakagira uruhare rukomeye mu kubaka aho bakomoka, twaberetse igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Nyamasheke, bakwiye kukigiramo uruhare rukomeye niba dushaka kuba indongoozi koko”.
Umuyobozi w’akarere yavuze ko iyi nama yatumye bategura igikorwa kiri imbere cyo kuzibuka Jenoside yakorewe abatutsi, cyane ko abatuye i Kigali bakigiramo uruhare rukomeye mu kugitegura no kuremera abatishoboye.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Mukandasira Cartas yashimye igikorwa cyakozwe n’abatuye mu Mujyi wa Kigali bavuka i Nyamasheke, abibutsa ko umuturage afite ijambo rinini mu kugena imiyoborere imubereye abasaba kuba aba mbere mu kugira inama abayobozi ku buryo imihigo bahize igerwaho.
Agira ati “nimwe mufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’akarere kanyu, imitekerereze yanyu nk’abanyamujyi ikwiye gufasha kugera ku mihigo y’akarere kanyu, dukeneye ko mutubwira ahakenewe gushyirwamo ingufu twebwe nk’abayobozi”.
Bivugwa ko Akarere ka Nyamasheke gashobora kuba gafite abaturage basaga ibihumbi bitanu batuye mu Mujyi wa Kigali n’ahandi, bahura buri mwaka bakaganira ku iterambere ry’akarere kabo.

Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza cyane dushimye uwo mubonano w’ubuyobozi bw’ akarere ka Nyamasheke n’ abaturage ba nyamasheke babarizwa mu mujyi wa kigali.ibi bikomeje kugaragaza umuhate , w’ iterambere no kwesa imihigo mu karere kacu.igikombe kimihigo cyo ntibabeshya kubufatanye bwacu n’ ubuyobozi dufite n’ ikizere gikomeye cyo guhora turi indongozi.n’ imana turi kumwe.
amahuriro nk’aya yabavuka mu turere baba ahandi ni ingenzi cyane ahubwo nahandi akore maze igihugu cyose gitere imbere