Abantu barenga 1.000 baturutse hirya no hino mu mujyi wa Kigali bateraniye ku kicyaro cy’ambasade y’Abongeleza, bamagana ifatwa rya Lt. Gen. Karenzi Karake, uhagarariye Urwego rw’iperereza mu Rwanda.
Ahagana mu masaha y’Isa Saba z’amanywa zo kuri uyu wa gatandatu tariki 20 Kamena 2015 nibwo abaturage baturutse mu mpande zose za Kigali bahuriye mu rugendo rwo kwamagana ifatwa rya Gen. Karake wafatiwe i Londres mu Bwongeleza kuwa Kabiri w’iki cyumweru.
Mu rugendo rwatangiriye ku mahuriro y’imihanda hazwi nka KBC, abarwitabiriye bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo agaragaza ko batishimiye uburyo u Bwongeleza bwagize uruhare mu guta muri yombi Lt. Gen. Karake mu buryo butubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Dore amwe mu mafoto y’uko iki gikorwa kiri kugenda:
Abigaragambya bahuriye imbere y’Ambasade y’u Bwongeleza mu Rwanda.
Abaturage bari kugaragaza ko batishimiye ifatwa rya Lt. Gen. Karake.
Bari bafite ibyapa bigaragaza ko batishimiye uburyo u Bwongeleza bwitwaye muri iki kibazo.
Urwo rugi rw’bururunirwo rwinjiriro rw’ambasade y’u Bwongeleza mu Rwanda.
Abantu batangiye barenga 600 ariko uko iminota ishira bakomeza kwiyongera.
Ambasaderi w’u Bwongeleza WIlliam Gelling yari yaje kwakira ubutumwa bw’abigaragambya.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Ambasaderi Gelling yatangaje ko Guverinoma idashobora kwivanga mu mikorere y’ubutabera.
Fidel ndayisaba umuyobozi w’umujyi wa Kigali nawe yari yaje kwifatanya n’abigaragambye, avuga ko ari agasuzuguro gakomeye u Bwongeleza bwagaragarije u Rwanda.
Umurerwa Marie Grace uhagarariye Abanyarwanda baba mu mahanga ku rwego rw’isi, yatangaje ko ukuri kuzajya ahagaragara Lt. Gen. Karake bakamurekura.
Abigaragambya bavuga ko bazava ku izima ari uko Lt. Gen. Karake arekuwe.
Uwo musore witwa Muhire Hubert avuga ko bazava kuri ambasade y’u Bwongeleza ari uko Lt. Gen. Karake arekuwe.
twamaganye abantu bose bahora bashaka kudusubiza inyuma kubyo tumaze kugeraho
TWAMAGANYE ABAZUNGU BAHORA BADUHONYORERA UBUSUGIRE BWACU TURABAMAGANYE GUHORA BADUFATIRA ABAYOBOZI BACU BADUKUYE KUNGOYI Y’IGITUGU.
ariko Amahanga adushakahwiki?ntayindi Genocide dushaka.bamenye ibyabo natwe kuriyizi.
abanyarwamda dukomeze kwerekana uburengamzira bwacu tubuharanire imana yacu ninyakuro