Kigali: Abantu 22 b’urubyiruko bafashwe bari mu birori by’isabukuru y’amavuko

Mu Murenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, muri resitora yitwa ‘Cupp Resto’ iherereye ahitwa Downtown, hafatiwe abasore n’inkumi 27 bari mu birori by’isabukuru y’amavuko ya mugenzi wabo, binyuranyije n’amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Uretse kuba aba basore n’inkumi bari barenze ku mabwiriza arimo guhana intera no kwambara udupfukamunwa, ubuyobozi buvuga ko bari banarengeje amasaha kuko mu masaha ya saa moya z’ijoro bari bagihari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge Hidaya Mukandahiro, yabwiye Kigali Today ko abo basore n’inkumi bari mu munsi mukuru w’isabukuru y’amavuko y’umwe muri bo.

Avuga ko amakuru bahawe n’abaturage yavugaga ko muri resitora yitwa ‘Cupp Resto’, hari abantu bahakoreye ibirori, kandi koko bagiyeyo basanga ni ukuri.

Nyuma yo kubafata ngo babaganirije, bababwira ko ibyo bakoze ari amakosa, kandi ko bazarekurwa ari uko ababyeyi babo bahageze na bo bakigishwa.

Ati “Twabaganirije, n’ubu turacyari kumwe na bo, dutegereje ko ejo ababyeyi babo baza, na bo tukabaganiriza tukababwira ko ibyo aba bana bakoze atari byo”.

Avuga ko barenze ku mabwiriza yo kubahiriza guhana intera, kandi bakaba bakoresheje ibirori mu gihe bitemewe.

Uyu muyobozi avuga ko bakangurira abantu bose cyane cyane urubyiruko, kwirinda Covid-19, kuko ntawe irobanura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Mulaho mbanje kubasuhuza reta Haricyo igomba gukora hari abantu batemera ko korona iriho bavuga ko ari bizinesi reta ikora ngo ihabwe imfashanyo abakora ibirori muri ibihe babihanirwe abavuga ko nta kovid 19 iriho bafungwe nibura amezi atandatu utambaye agapfuka munwabahanwe kimwe niho bazisubiraho

Man power yanditse ku itariki ya: 29-08-2020  →  Musubize

Hahahahah aba bana bafashwe saa 15:00 z’amanywa uvuga saa 19:00 arabeshya cyane

Hakuna Matata yanditse ku itariki ya: 29-08-2020  →  Musubize

Aha niho dufite intege nke rwose kudahana urubyiruko ngo abandi babonereho.Aba bakagombye kubajyana munzererezi kugeza coronavirus irangiye

Kwetu yanditse ku itariki ya: 28-08-2020  →  Musubize

Ubuyobozi nibureke.kujenjeka abantu bica amategeko bahanwe naho kuganirizwa kwigisha bitanga igisubizo kubumva gusa a batumva bumva baciwe ihazabu *

lg yanditse ku itariki ya: 28-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka