Kicukiro: Ingabo zemereye abaturage ubufatanye mu iterambere
Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko zizakomeza kwifatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere no kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda, nyuma yo gufatanya n’abaturage bo mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Kigarama kubaka inyubako izakorerwamo n’ikigo nderabuzima.
Ibi babihera ko kuva harangira urugamba rwo kubohora igihugu hakurikiyeho urugamba rwo kugiteza imbere no kuzamura ubuzima bw’Abanyarwanda, nk’uko Gen. Patrick Nyamvuva, umugaba mukuru w’ingabo yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki 17/06/2014.

Yagize ati “N’ubwo iby’urugamba byarangiye ariko ngira ngo n’ubundi icyari kigamijwe mu gutangira urugamba rwo kwibohora kwari ukugira ngo abaturage n’Abanyarwanda muri rusange bazagire imibereho myiza n’ubuzima bwiza. Ni nayo mpamvu na nyuma y’imyaka 20 tugifatanya n’abaturage mu bikorwa byinshi bitandukanye bijyanye n’iterambere muri rusange.”
Umugaba mukuru w’ingabo yakomeje atangaza ko abasirikare bahuriye ku baturage kuko bose ari Abanyarwanda, bizatuma batanga umusanzu wabo nk’abikorera, ndetse ibikorwa nk’ibyo bigakorwa mu gihugu hose.

Gen. Nyamvumba yari yitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe ingabo, kizarangwa no kubaka ibigo nderabuzima hirya no hino mu turere two mu gihugu. Akarere ka Kicukiro nako kari mu twatoranyijwe, aho iki kigo kizubakwa mu kagali ka Mayange.
Abaturage bishimiye uburyo ingabo zaje kubaha umusanzu mu kwiyubakira ikigo nderabuzima, kuko ubusanzwe bakoraga urugendo rutari ruto kugira ngo bajye kwivuza, nk’uko byatangajwe n’umwe muri aba baturage witwa Barabana Veneranda.

Ati “Hano hagiye kutubera hafi y’aho tuba dutuye, bigiye kuba byiza. Aho twivurizaga mbere nk’uwagiye n’amaguru yahagendaga amasaha abiri, uwateze igare akahagenda nk’isaha imwe. Turishimye cyane kuko tugiye kujya twivuriza hafi kandi na hano hakagira n’isuku.”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, yatangaje ko iyi nyubako yabariwe ko izatwara miliyoni zigera kuri 30 z’amafaranga y’u Rwanda kandi mu mezi atatu ikaba yamaze kuzura ku buryo abaturage batangira kuyivuziraho.

Iki gikorwa cyatangiwe n’ingabo ni ikijyanye n’icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo, ariko hanitegurwa umunsi wo kwibohora ku Rwanda, uzizihizwa ku nshuro ya 20 tariki 04/07/2014.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
aba basore ntacyo wabanganya pe, tuzabashinje ibindi ariko ibyo dukenera byose ngo dutangire ubuzima buzira umuze kandi bwuzuye umutuzo , turabashima kandi tuzahora tubashimira! mukomerezaho