Kicukiro: Akarere kahembye uwatanze amakuru y’uwakaga ruswa

Akarere ka Kicukiro kashyikirije uwitwa Niyotwizera Maurice wo mu Murenge wa Niboye igihembo cy’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda, ashimirwa amakuru yatanze y’umuntu wagendaga asoresha abacuruzi atabyemerewe abandi akabaka ruswa.

Mu kwezi kwa gatandatu muri uyu mwaka wa 2014 mu Murenge wa Niboye ngo hadutse umugabo wagendanaga mu gikapu inyemezabwishyu zanditseho Akarere ka Kicukiro agenda asoresha abacuruzi. Bamwe mu bacuruzi yakaga amafaranga ngo bamwibajijeho kuko ubu nta muntu ucyakira amafaranga y’imisoro mu ntoki kuko abacuruzi basigaye bayijyanira kuri banki.

Niyotwizera avuga ko uwo muntu yageze aho acururiza akavuga ko arimo agenzura abafite amashashi, ndetse abo ayasanganye akabatera ubwoba, akabaka amafaranga abanze kuyamuha akababwira ko bashobora gufungwa.

Niyotwizera yashyikirijwe sheki y'ibihumbi 100 ashimirwa amakuru yatanze kuri Ruswa.
Niyotwizera yashyikirijwe sheki y’ibihumbi 100 ashimirwa amakuru yatanze kuri Ruswa.

Mu gihe uwo muntu yarimo avugana n’umwe mu bacuruzi, Niyotwizera ngo yagiye ku ruhande ahamagara ubuyobozi ku murenge bahita baza bafata uwasoreshaga yigize umukozi w’umurenge. Ubuyobozi bw’akarere hamwe n’inzego z’umutekano na bo bahise bakurikirana uwo muntu usoresha atabyemerewe ndetse akanasaba ruswa, atabwa muri yombi ubu ari gukurikiranwa n’ubutabera.

Niyotwizera avuga ko igihembo yahawe cyamushimishije kandi kigiye kumwongerera imbaraga mu kwamagana ruswa no kuyitangaho amakuru.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Paul Jules Ndamage, yashimiye uwatanze ayo makuru, ashishikariza n’abandi baturage kujya batanga amakuru yerekeranye na ruswa.

Niyotwizera yashikirijwe icyo gihembo tariki 03/12/2014 nyuma y’ibiganiro byakurikiye urugendo rwakozwe n’abakozi b’akarere n’imirenge igize Akarere ka Kicukiro ndetse n’abayobozi b’utugari dutandukanye, ruva ku Karere ka Kicukiro rukagera ku isoko ry’i Gahanga, muri gahunda y’icyumweru cyo kurwanya ruswa n’akarengane kizasozwa ku itariki ya 09/12/2014 ku rwego rw’igihugu.

Abayobozi banyuranye bibukijwe gutanga serivisi batatse umuti w'ikaramu.
Abayobozi banyuranye bibukijwe gutanga serivisi batatse umuti w’ikaramu.

Muri ibyo biganiro, Ndamage yasobanuriye abaturage ko ruswa ari ugutanga ibyo utagombaga gutanga kugira ngo ubone ibyo ufitiye uburenganzira bwo guhabwa, yibutsa abaturage ko nta muntu n’umwe wemerewe kubagurishaho serivisi bemerewe guhabwa ku buntu.

Yaboneyeho no kubwira abayobozi cyane cyane mu midugudu kujya bakemura ibibazo by’abaturage batabanje kubaka ruswa bita umuti w’ikaramu kuko bitemewe.

Ati “Ikaramu igira umuti w’ubururu, iyo ushizemo urayijugunya ukagura iyindi, ariko umuntu bakamutora ari umukorerabushake, ariko wajya kumureba akakwaka umuti w’ikaramu, ni byo twaje kwamagana”.

Abitabiriye ibyo biganiro basobanuriwe amwe mu moko ya ruswa kugira ngo bajye bayatangaho amakuru, harimo nka ruswa y’amafaranga, ruswa y’impano, ruswa ishingiye ku gitsina itangwa cyane cyane n’abashaka akazi ndetse n’abana b’abanyeshuri b’abakobwa baba bashaka amanota ku barezi babo.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 1 )

uyu muturage kimwe n’abandi bamaze kwerekana ko bacengewe n’isomo ryo kurwanya ruswa. abandi namwe murebereho maze turwanye ruswa twivuye inyuma

mugaga yanditse ku itariki ya: 4-12-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka