Kibilizi: Abaturage biyegereje amazi bayakuye muri kirometero zisaga eshatu
Abaturage b’umudugudu wa Gakoma mu kagari ka Ruhunga mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyamagabe, bafashe umwanzuro wo kwikururira amazi bayakura muri kirometero zisaga eshatu bayageza muri santere yabo ya Gakoma.
Nsabimana Védaste, umwe mu baturage bakurikiraniye hafi iki gikorwa avuga ko n’ubwo mbere aho bavomaga atari kure cyane ariko ngo amazi yari make ndetse no mu gihe cy’izuba akenda gukama, bityo abaturage bahahurira ari benshi umuntu akamara nk’amasaha atatu atarabona amazi.
Ati “twavomaga mu kabande muri metero nka 300 ariko amazi yaho akaba ari makeya kuko izuba ryavaga akenda gukama, hakaba harahurirwaga n’abantu benshi cyane ku buryo umwana ajya kuvoma akamara amasaha atatu ataraza.
Dutangira twiyandikisha abantu bakeneye amazi cyane twandika ibaruwa tuyijyana kuri EWSA (ikigo gishinzwe ingufu, amazi, isuku n’isukura), nyuma baza kumva igitekerezo cyacu”.
Nsabimana akomeza avuga ko abaturage bakoresheje umuganda mu gucukura umuyoboro ariko bakaza gusanga utazarangira vuba bityo bagakusanya n’umusanzu w’amafaranga, ku buryo abifite batanze umusanzu ungana n’ibihumbi 18 kugira ngo umuyoboro ugere muri santere ya Gakoma, abashaka kuyashyira mu ngo zabo bakongeraho ayo bisaba kugira ngo ahagere.
Kubera ko hari abaturage badafite ubushobozi bwo gushyira amazi mu ngo byatumye hanashyirwa ivomero rusange muri iyi santere ariko umuturage akaba asabwa kwishyura amafaranga 20 ku ijerekani, n’ubwo EWSA ivuga ko atagakwiye kurenza amafaranga 10.
Umukuru w’umudugudu wa Gakoma, Ngirimana Joseph avuga ko kuba aya mazi yarageze muri iyi santere byakemuye ibibazo byinshi harimo urugendo abaturage bakoraga no kuba amakimbirane yaberaga aho bavomaga mbere barwanira kuvoma yarashize.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wa EWSA mu karere ka Nyamagabe, Mudacumura Emmanuel ngo gukora uyu muyoboro ureshya n’ibirometero 3 na metero 200 byaturutse ku gitekerezo cy’abaturage ku bufatanye n’akarere, hanyuma EWSA nayo iza ibunganira ibatera inkunga.
Akomeza avuga ko kugeza amazi kuri aba baturage byatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 28 n’ibihumbi 19 (28,019,000), ibikoresho byatanzwe na EWSA bigatwara miliyoni 14 n’ibihumbi 409, asigaye miliyoni 13 n’ibihumbi 600 akaba uruhare rw’abaturage binyuze mu muganda ndetse no mu misanzu.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|