Kibeho: Barizihiza imyaka 33 ishize Bikira Mariya abonekeye Abanyarwanda
Ahitwa i Kibeho mu karere ka Nyaruguru hari kubera imihango yo kwibuka ku nshuro ya 33 Bikira Mariya nyina wa Yezu abonekeye abakobwa b’Abanyarwandakazi.
Uwabonekewe wa mbere kuwa 28/11/1981 ni Alphonsine MUMUREKE, nyuma Bikira Mariya aza kubonekera Nathalie MUKAMAZIMPAKA na Marie Claire MUKANGANGO.
Turabereka uko iyo mihango imeze mu mafoto, inkuru irambuye turayibagezaho nyuma y’imihango nyirizina...

Imbere ya kiliziya ya Kibeho hateguwe neza nk’ahari ibirori.

Umuhango witabiriwe n’abakiristu benshi.


Abihaye Imana batandukanye nabo bitabiriye umuhango.

Mbere y’uko misa itangira, abakirisitu bahawe penetensiya.

Umwe mu bakirisitu arimo kwaka penetensiya.


Abanyamahanga baje i Kibeho mu isabukuru.




Igitambo cya misa cyatuwe na musenyeri Filipo Rukamba uyobora Diyoseze ya Butare.

Umuyobozi w’inama y’Abepisikopi mu Rwanda, Msgr Simaragde Mbonyintege.

Abapadiri benshi bitabiriye umuhango.


Uyu mukecuru yishimiye isabukuru y’imyaka 33 ishize i Kibeho habereye amabonekerwa.





Abakirisitu barimo kuvoma amazi aza guhabwa umugisha aho i Kibeho.

Kigali Today
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ni koko numubyeyi kandi aradusabira ariko twamaganye abavuga ko tumusenga reka mbasobanurire none se uziranye numwamikazi kugera kumwami sakokanya tujye tubanza dusobanuze mbere yo kuvuga ibyo tutazi kandi tubaze ubizi neza.