Kibeho: Abakoresha amazi y’isoko ya Bikira Mariya bemeza ko yirukana amashitani
Bamwe mu bakoresha amazi y’isoko ya Bikiramariya iri i Kibeho mu karere ka Nyaruguru bavuga ko bayemera nk’atanga umugisha bakaba banayifashisha mu kwirinda amashitani.
Abenshi mu bajya gusengera i Kibeho mu minsi hizihizwaho amabonekerwa cyangwa ku munsi w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya (Assomption) bavoma amazi y’isoko ya Bikira Mariya, iri mu mubande wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru, bakayanywa ndetse bakanayatahana mu ngo zabo.

Mu kwemera kwabo bavuga ko bayajyana mu ngo zabo bakayahatera, kandi ko ngo ku muntu ubyizera aya mazi ashobora kurinda amashitani n’indi mivumo mu rugo, ndetse ngo akaba anavura indwara zananiranye.
Umukobwa Kampire Esperance w’imyaka 30, akomoka mu karere ka Rulindo akaba n’umwe mu bakunda kuza gusengera i Kibeho.

Avuga ko buri mwaka aturuka mu Karere ka Rulindo kabarirwa muri Paruwasi ya Byumba, akaza aha i Kibeho aje gusenga ariko aje no kuvoma kuri aya mazi, kuko ngo yamuvuye amaso yari arwaye imyaka 15 yaranze gukira.
Mu buhamya bwe, avuga ko yarwaye amaso akiri muto, ababyeyi be bakamuvuza mu mavuriro atandukanye ariko amaso akanga gukira.
Ati: “Numvise bavuga ko i Kibeho hari amazi ya Bikira Mariya avura indwara, iyo umuntu ayiyuhagiye, nanjye ndahaza. Nari nararwaye amaso mfite imyaka itanu ariko yaranze gukira akajya atonyoka. Mpageze nafashe amazi nkajya niyuhagira mu maso mbwira Yezu nti: ‘Yezu nyuhagira rwose ku isoko yawe kuko watubwiye ko uwemera wese azakira’, nuko amaso atangira kugenda akira gahoro gahoro ubu yarakize burundu, kandi nari narivuje ahantu hose byarananiranye”.

Kamanzi Jean Baptiste umuturage wo mu murenge wa Kivu mu karere ka Nyaruguru ni umwe mu bakoresha aya mazi. We avuga ko aho aya mazi ari nta mashitani ashobora kuhakandagira.
Ati: “Ariya mazi nyine twebwe atubera ikitegererezo, atubera ikimenyetso kidasibangana cy’uko umubyeyi Bikira Mariya yigaragarije ku murwa wa Kibeho. Bityo rero twebwe abemera, ayo mazi tuyaha agaciro gakomeye kuko ni amazi y’umugisha. Ikindi aho ariya mazi ari twebwe ku bemera nta mashitani ashobora kuhakandagira”.

Uwo mubande wahoranye amasoko menshi, ariko nyuma ngo amwe aza kugenda asibama hasigara imwe ari nayo Bikira Mariya yeretse abakobwa babonekerwaga, ngo bazajye bayivomaho amazi y’umugisha nk’uko bari barabimusabye.
Nathalie Mukamazimpaka umwe muri abo bakobwa babonekewe na Bikiramariya akaba n’ubu yaragumye i Kibeho kuko ngo ariko Bikiramariya yamutegetse, avuga ko yabonekewe na Bikiramaria ku itariki 12 Mutarama 1982, maze iyo soko ayerekwa na Bikiramaria kugira ngo ibabere isoko y’umugisha, kuko ngo bari bamaze igihe bayimusaba mu mabonekerwa bagiraga.

Ati: “Nahoraga musaba isoko y’amazi y’umugisha mu gihe yatubonekeraga, ariko na bagenzi banjye Marie Claire na Alphonsine bakayimusaba, nyuma rero aza kutubwira ko azayiduha ku bundi buryo”.
Nyuma ngo Bikiramariya yagiye abasaba kuvoma amazi bakayazana akayaha umugisha, ubundi ngo akabasaba kujya kuvomerera indabo. Ayo mazi bazanaga ngo babaga bayavomye ku isoko yabaga mu mubande wa Kibeho, kuko ngo ariho hari hafi, ari nayo yaje guhinduka isoko ya Bikiramariya.

Kiliziya Gaturika imaze kwemeza amabonekerwa y’i Kibeho hanemejwe ko ayo mazi y’iyo soko yahabwa umugisha ku mugaragaro, hanyuma iyo soko igatunganywa neza, amazi yayo agakoreshwa n’abaje gusenga, bakayatahana iwabo akajya abafasha kwirukana amashitani.
Isoko y’amazi ya Bikiramariya yaje guhabwa umugisha ku mugaragaro mu mwaka wa 2011.
Charles Ruzindana
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
MARIYA YANKOREYE IBITANGAZA MUBUZIMABWANGE NIYOMPAMVU NZAMWIYAMBAZA KUGEZA KWISEGONDA RYANYUMA MBATUYE UMUBYEYI BIKIRAMARIYA ABAYOBORE KAND ABAMURIKIRE
Nemera ko Kibeho ari ahatagatifu kuko uwakandahiye Kuri Ubu butaka azanye ibyifuzo nu umutima umenetse
Bikiramaliya yaramusajije ku mwana we arabibona
Nagenze ikibeho nkiri muto
Ubuzima bwanjye bwose nakuze ndi umukobwa wa Bikiramariya
Namusabaga ko bazagirango imibereho myiza urukundo amahoro gusohoka mu nzira zu ubukene zari ugaruke buri wese nyuma yi intambara
Nuko Ibyo bisubizo byose nabibonye
Nkanongererwaho gutura mu burayi Kandi nabyo Nari narabimusabye
Igisigaye ni kimwe mubyo nasabye ikibeho ni urushako narwo izarumpa kuko kwizera kurarema
Ibya kibeho ndi umuhamya wabyo
Utemera kibeho Na Bikiramariya yaravukiye mig Rwanda ni nka bimwe abantu bayobewe Yezu kuko bari barakuranye
Kibeho yubahwe❤️❤️❤️❤️Nta muhanuzi iwabo Niko bimeze Ubundi muri afrika kibeho Na cameruni Niho bikira Mariya yasuye cyane araniyerekana
Nanjye nabonye ibitangaza bya kibeho
Izuba , ukwezi Na Yezu mu bicu ateruye umwana wi intama
Amazi yi Kibeho akiza indwara z’amashitani.Ndi umugabo wo kubihamya.Hari umwana w"Umukobwa wumuturanyi,afatwa rimwe na rimwe nikintu kimubuza kuvuga akamara umunsi wose adashobora gusohora ijwi kandi iyo ndwara ntabwo imubabaza ngo wumve ataka ko hari ahamurya.Gusa birizana ntabashe kuvuga ariko akumva ibyo muvuga agaseka ariko ijwi ridasohoka.
Ntawundi muti umuvura yewe mo kwa muganga bayobewe iyo ndwara byarananiranye.Ariko iyo asomye inshuro eshatu kumazi y’iKibeho nyuma ya iminota icumi aravuga bisanzwe.
Utanyemera nuko atarabibona namaso ye.
Icyo navuga nuko dufite Umubyeyi udukunda.Bikiramariya Udusabire
kwizera ni ibintu bitangaje cyane rwose , mu gih hari abavuga ko yabakijije abatabyemere nabo ntibabemera gusa ubwo buri wese agumane ibye