Kevin Kade na Davis D bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 17

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubugenzacyaha RIB, kiratangaza ko cyafunze Icyishaka David Umuhanzi uzwi nka Davis D, Ngabo Richard, Umuhanzi uzwi kw’izina rya Kevin Kade, ndetse na Habimana Thierry ukora akazi ko gufotora.

Aba basore uko ari batatu bafashwe tariki 21 n’iya 24 Mata 2021, bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana n’ubufatanyacyaha mu gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17.

Ibi byaha bakurikiranyweho babikoreye muri Kicukiro na Nyarugenge ku matariki atandukanye 18-19 Mata 2021, ubu bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B Thierry yabwiye Kigali Today ko Iki cyaha cyo gusambanya umwana gihanwa N’ingingo YA 133 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uwo iki cyaha gihamye Dr Murangira yavuze ko ahabwa igihano cy’ Igifungo kitari munsi y’Imyaka 20 ariko kitarenze 25.

Mu butumwa RIB itanga Dr Murangira yagize ati” RIB ntizihanganira Umuntu wese uzasambanya Umwana, kandi abantu bamenye kandi bibuke ko uwo amategeko yita umwana ari umuntu wese utarageza imyaka 18 y’amavuko”

Yakomeje agira ati “ Ubukure ntibureberwa mu gihagararo cyangwa ikimero. Nta rwitwazo rwagombye kubaho, igihe cyose umwana atarageza imyaka 18 amategeko azakomeza kumurengera. Dufatanye twese kurinda umwana gusambanywa”

Umuvugizi wa RIB yanasabye Abanyarwanda gukumira no kutarebera icyaha nk’iki, abasaba ko uwabona aho cyabereye yatanga amakuru kuri RIB ahamagara imirongo ya RIB itishyurwa ari yo 166, 116 cyangwa se akanyura ku rubuga rwa Interineti (website) rwa RIB E-Menyesha akayatanga kugira ngo ibyaha nk’ibi bikumirwe n’ababikoze bahanwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Theo kuwa 30/05/2021 njenukurindabona abobasore harimwo abarengana baribakwiye kubabarirwa murakoze?

alias k yanditse ku itariki ya: 31-05-2021  →  Musubize

icyaha nicyibahama bahanwe

n Frank yanditse ku itariki ya: 20-05-2021  →  Musubize

Shine boy mumurekure kuko ndumva ntacyahafite abakobwa binominsi bakunda kwiyandarika cyane just umuhungu wacu mumubabarire

Tbest oliva yanditse ku itariki ya: 18-05-2021  →  Musubize

Shine boy mumurekure kuko ndumva ntacyahafite aba

Tbest oliva yanditse ku itariki ya: 18-05-2021  →  Musubize

igitekerezo cyange aba bahungu bararengana kuko abakobwa bomuri iyiminsi basigaye biyandarika devis d turamukunda cyaneeee nukuri

mammy sandrine yanditse ku itariki ya: 11-05-2021  →  Musubize

ijyitecyerez nuk mwacungan ubushishoz kuk abakobw bub barim kwiyandarika ngo RIB irahar ntacy bab arik nib umukobw yarasambany afit imyak 15 akab ataracyir vierge asamban ubwamber ubw ntimub mubarengany mukoresh ubushishoz kubahung bac nanjy ndumubyey ncisha amaso mubakobw tur kubyirur rwos biras nah tutarez ntamuco bafite wasang naw yarabishakag ntawameny MURAKOZE.

Rosine yanditse ku itariki ya: 27-04-2021  →  Musubize

Ubusambanyi,nubwo bukorwa na millions and millions z’abantu mu rwego rwo kwishimisha,butera ibibazo byinshi bikomeye harimo:Gufungwa,inda,Sida,kwiyahura,gusenya ingo ku bashakanye,etc…Tujye twumvira amategeko y’Imana yaturemye.Nibwo tuzagira amahoro nkuko Yesaya 48,umurongo wa 18 havuga. Kandi nituyumvira,izatuzura ku munsi w’imperuka iduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ni Yezu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.

nzibonera yanditse ku itariki ya: 25-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka