Kazo: Abakoresha inzitiramibu mu byo zitagenewe bagiye guhagurukirwa

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma bwihanangirije bamwe mu bakoresha inzitiramibu icyo bataziherewe, bubaburira ko uwafatwa yahanwa bikomeye.

Ibi ubuyobozi bubivuze mu gihe hari bamwe mu baturage b’uyu murenge bakoresha inzitiramubu mu mirimo y’ubwubatsi, aho bayikoresha bayihambiriza ibikoresho.

Hari abaturage bemeza ko izi nzitiramibu zikorehswa ibyo zitagenewe ziba zikiri nzima. Aha ni ku ishuri rimwe ryo mu Murenge wa Kazo.
Hari abaturage bemeza ko izi nzitiramibu zikorehswa ibyo zitagenewe ziba zikiri nzima. Aha ni ku ishuri rimwe ryo mu Murenge wa Kazo.

Abaturage batuye muri uyu murenge bavuga ko mu gihe hari abatarabonye inzitiramubu, bababazwa no kubona hari abazikoresha bazitira ibigo n’abazizirikisha amazu bubaka; kandi bo barazibuze.

Abaturage b’Umudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Kiyonzo, bavuga ko mu mudugudu wabo, hari abatarabonye inzitiramibu ziherutse gutangwa kandi bakemeza ko hari abatwaye nyinshi z’umurengera.

Uwitwa Ndunderi yagize ati “Inzitiramubu zirakenerwa cyane ku buryo banazigurisha. Nk’ubu, zikoreshwa mu bwubatsi ku mbariro baparata. Iyo yabonye nyinshi nk’uko agasagura, ntiyabura kuzikoresha mu kuzubakisha kandi ari nshya.Twebwe ntazo twabonye rwose kandi hari abafashe nyinshi.”

Gukoresha inzitiramubu ibyo zitagenewe kandi bigaragara aho usanga hubakwa amazu y’ibiti bakazikoresha mu mbariro ndetse hari n’aho usanga bazikoresheje bafunga irembo mu bigo by’amashuri.

Bamwe mu batuye uyu murenge bemeza ko hari aho basanga inzitiramubu nshya zarakoreshejwe mu bwubatsi kuko bazitandukanyiriza n’izambere ku myenge yazo bakabasha kuzimenya.

Umurenge wa Kazo ukora ku gishanga cy’Akagera, ahantu hakunda kugaragara indwara ya malariya iterwa n’umubu wororokera muri ibi bishanga.

Abaturiye ibi bishanga babuze inzitiramibu bavuga ko babaho bafite ubwoba ko barwara igihe icyo ari cyo cyose.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kazo, Bushayija Francis, aganira na Kigali Today kuri uyu wa 12 Mutarama 2016, yavuze ko haramutse hari abakoresha inzitiramubu mu byo bataziherewe; uwafatwa yahabwa ibihano bikomeye kuko byaba ari umuco mubi.

Yagize ati “Dukora ubukangurambaga kugira ngo baziryamemo bazikoreshe icyo baziherewe ariko ntihabura abateshuka kuri izo nshingano. Dufatanije n’abajyanama b’ubuzima, uwo tuzamenya, tugomba kumufatira ibyemezo bikarishye kuko inzitiramubu ziradufasha cyane.”

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Ngoma basaba ko mu nzu zabo haterwa imiti yica imibu nk’uko byakozwe mu turere twa Bugesera na Kirehe, kugira ngo birinde malariya igaragara cyane muri iyi minsi.

Abaturage bavuga ko kuba Akarere ka Ngoma ari ko kasigaye hagati kadaterewe uyu muti ngo na byo byatuma imibu irushaho kwiyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka