Kayumba Nyamwasa arasabirwa kwamburwa uburenganzira bw’ubuhunzi
Amashyirahamwe abiri yita ku burenganzira bwa muntu akorera muri Afurika y’Epfo ariyo Southern Africa Litigation Centre (SALC) na Consortium for Refugees and Migrants Rights South Africa (CoRMSA) arasaba Leta y’icyo gihugu gusubira ku cyemezo yafashe cyo guha ubuhunzi Kayumba Nyamwasa.
Mu kirego aya mashyirahamwe yatanze taliki 29/10/2012 avuga ko Kayumba akwiye kwamburwa uburenganzira bw’ubuhunzi kuko ashinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu kandi amategeko mpuzamahanga n’aya Afrika y’epfo akaba atemera ko umuntu ushinjwa ibyaha nk’ibyo yemererwa ubuhunzi.
Kayumba Nyamwasa ashinjwa kugira uruhare mu iterabwoba ry’ibikorwa byo gutera ibisasu mu Rwanda; ibi byaha byatumye urukiko rwa gisirikare rw’u Rwanda rumukatira gufungwa imyaka 24 no gukurwaho impeta za gisirikare. Kayumba kandi ashakishwa n’ubutabera bw’Ubufaransa na Espanye.
Leta y’Afurika y’Epfo ntacyo irabitangazaho kandi ntiyigeze igaragaza ubushake bwo gufata Kayumba Nyamwasa ngo afungwe cyangwa imushyikirize ubutabera bw’u Rwanda, ngo kuko nta masezerano ibihugu byombi bifitanye yo guhanahana abanyabyaha.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nonese bandiki biki kinyamakuru ko nshimye ko Kayumba abacamanza bo muri France na Espagne bamushaka; baba bamushakira iki? ese ni wenyine bashaka? niba atari we wenyine se kuki abandi bo mutabandika?