Kayumba Bernard wayoboraga Karongi yatawe muri yombi

Amakuru twizeye aremeza ko Kayumba Bernard wahoze ayobora akarere ka Karongi kugera tariki ya 08/01/2015 yatawe muri yombi na polisi y’u Rwanda ku gicamunsi cyo kuwa 09/01/2015.

Kayumba wari umuyobozi w’akarere ka Karongi yeguye ku mirimo ye nk’umuyobozi w’Akarere ku mpamvu yavuze ko ari ize bwite mu gitondo cyo kuwa 8/1/2015.

Amakuru akomeje kuvugwa ni ay’uko yaba yareguye kubera ibibazo bishingiye ku micungire y’amafaranga yo mu bwisungane mu kwivuza, mu Rwanda bita Mituweli.

Amakuru aravuga ko Kayumba yamaze gutabwa muri yombi na Polisi.
Amakuru aravuga ko Kayumba yamaze gutabwa muri yombi na Polisi.

Andi makuru aravuga ko n’uwari umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste nawe weguriye rimwe n’uwa Karongi yatawe muri yombi nyuma yo kugerageza gutoroka.

Ntiturabasha kuvugana n’umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ngo aduhe amakuru arambuye ku itabwa muri yombi ry’aba bayobozi baherutse kwegura.

Uwayoboraga akarere ka Nyamasheke nawe amakuru aravuga ko ari mu maboko ya Polisi.
Uwayoboraga akarere ka Nyamasheke nawe amakuru aravuga ko ari mu maboko ya Polisi.

Kugeza ubu abari abayobozi b’uturere twa Karongi na Nyamasheke bungirije bashinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu nibo bayoboye utu turere mu gihe hagitegerejwe ko hazatorwa abandi binyuze mu matora nk’uko biteganywa n’amategeko agenga inzego z’ibanze y’u Rwanda.

Niyonzima Oswald

Ibitekerezo   ( 4 )

bene abo bagomba gusobanura mubyu8kuri ukuntu

tuyizere edourd yanditse ku itariki ya: 10-01-2015  →  Musubize

imicungire y’amafranga se yeguza meya Gitifu agakomeza?

HusseinKA yanditse ku itariki ya: 10-01-2015  →  Musubize

kuki butashoboka

ndengerab yanditse ku itariki ya: 8-05-2019  →  Musubize

Abo bashaka guhindanya isura y’igihugu cyacu bagisubiza inyuma,aho kugiteza imbere bagashyira mubifu byabo police rwose ibe hafi

Bimenyimana Ephron yanditse ku itariki ya: 9-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka