Kayonza: Women’s Opportunity Center izafasha abagore gukorera heza
Abagore bo mu karere ka Kayonza bahawe amahugurwa y’imyuga n’umuryango Women for Women bavuga ko babonye ahantu heza ho gukorera nyuma y’aho ikigo bubakiwe cyitwa Women’s Opportunity Center gifunguriwe ku mugaragaro tariki 28/06/2013.
Abo bagore bafite imyuga itandukanye bahuguwemo na Women for Women, ariko bayikoreraga ahantu hatatanye bikaba byatuma batabonera isoko ibyo bakora ku buryo bworoshye. Nyuma y’ifungurwa ry’icyo kigo cyubatswe hagamijwe kongerera ubushobozi abagore bo mu cyaro, ubu noneho abahuguwe n’uwo muryango ngo babonye ahantu heza ho gukorera.
Bavuga ko icyo kigo kiri ahantu heza, byongeye kikaba kinaha agaciro umugore bigatuma abona ko hari icyo yakora kigaragara nk’uko Mukankubana Angelique wahawe amahugurwa na Women for Women abivuga.
Ati “Iki kigo kuba cyubatswe kizatugirira akamaro njye na bagenzi banjye. Birashishimishije kandi twumva biha agaciro umugore kuko afite imbaraga zo kuba yagira icyo akora kigaragara”.

Abagore bahugurwa na Women for Women bahugurwa mu myuga itanduknaye irimo ubuhinzi bwa kijyambere, ubudozi, kubumba amatafari n’ubukorikori butandukanye. Ubusanzwe umugore wigishijwe umwuga iyo yabaga yaramaze kuwumenya ngo yatangiraga kuwukora kandi akajya kuwukorera aho atuye.
Ibyo byatumaga nk’abatuye mu mirenge yo mu cyaro batabasha kubonera isoko ku buryo bworoshye ibyo bakora, kuko abaguzi benshi batagera mu byaro nk’uko Mukankubana akomeza abivuga.
Ibi ni nabyo minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Odda Gasinzigwa, yavuze ubwo icyo kigo cyafungurwaga, avuga ko abagore b’i Kayonza bakwiye kukibyaza umusaruro ufatiko kuko cyaje ari amahirwe akomeye kuri bo.
Yagize ati “Iki ni igikorwa kizafasha abagore kugira ngo biteze imbere mu bukungu. Aha (aho icyo kigo cyubatse) ni ku muhanda ujya muri Parike y’Akagera. Abasura iyo parike bashobora kugura ibintu abagore bakora muri ubu bukorikori bwa bo, kandi bajya banakira abagenzi nibarangiza gushyiramo resitora”.

Umuyobozi wa Women for Women mu Rwanda, Kayitesi Antonina, avuga ko umushinga wa Women’s Opportunity Center watekerejwe hagamijwe kuzamura abagore bo mu cyaro, nk’uko ari na yo ntego y’umuryango Women for Women yo gufasha no guteza imbere abagore bo mu bihugu bisohotse mu ntambara.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|