Kayonza: Uruganda Mount Meru Soyco ngo rwagabanyije ubushomeri nubwo rukinengwa umusaruro

Abaturage baturanye n’uruganda Mount Meru Soyco rukora amavuta yo guteka bavuga ko rwagize uruhare mu kugabanya umubare w’abashomeri cyane cyane mu karere ka Kayonza ruherereyemo, n’ubwo rutaratangira gukora amavuta menshi nk’uko byari byitezwe rutangira kubakwa.

Uretse kugabanya ubushomeri ngo runafite n’akandi kamaro ko guteza imbere aho rwubatse haba mu majyambere rusange n’imibereho myiza y’abaturage, nk’uko Iyakaremye Omar ukora muri urwo ruganda abivuga.

Agira ati “Mu bijyanye n’akazi ahanini abatuye muri aka karere bagenda babona imirimo bitandukanye n’uburyo hano hahoze ubushomeri. Usanga mbese n’agace karagiye gahinduka mu majyambere, mu mibereho myiza y’abaturage biragenda bihinduka”.

Mu gihe cy’amezi agera kuri atanu urwo ruganda rumaze rutangiye gukora ngo rukoresha abakozi 44 barimo Abanyarwanda 40 nk’uko Uwimana Innocent uruhagarariye abivuga.

Mu bakozi 44 bakora muri Mount Meru Soyco, abagera kuri 40 ni Abanyarwanda.
Mu bakozi 44 bakora muri Mount Meru Soyco, abagera kuri 40 ni Abanyarwanda.

Mu bice bimwe na bimwe by’urwo ruganda usanga abakozi badakenewe kuko rwikoresha hifashishijwe ikoranabuhanga, ariko ngo binateganyijwe ko umubare w’abakozi rukoresha uzajya wiyongera nirutangira kubona umusaruro mwinshi wa soya rwabyaza amavuta nk’uko Uwimana akomeza abivuga.

Agira ati “ Turacyakomeza guha akazi abandi bakozi kandi nidutangira kubona umusaruro wa soya uhagije abakozi baziyongera kandi gahunda ihari ni iy’uko twongera abakozi b’Abanyarwanda”.

Uwimana avuga ko urwo ruganda rwari ruyobowe n’umukozi utari Umunyarwanda, ariko ngo muri gahunda ya rwo yo kongera abakozi b’Abanyarwanda ngo mu kwezi kwa 08/2014 ruzaba ruyobowe n’umukozi w’Umunyarwanda.

Uru ruganda ntiruratangira gutanga umusaruro nk'uko byari byitezwe ariko ngo rwagabanyije umubare w'abashomeri.
Uru ruganda ntiruratangira gutanga umusaruro nk’uko byari byitezwe ariko ngo rwagabanyije umubare w’abashomeri.

Uretse kuba urwo ruganda rwaragabanyije umubare w’abashomeri ngo ruri no gutuma ku isoko haboneka amavuta ku giciro gito ugereranyije n’uko byahoze. Ijerekani ya litiro 20 y’amavuta urwo ruganda rukora ngo igurishwa amafaranga ibihumbi 21, mu gihe ijerekani y’amavuta asanzwe yaguraga kuva ku bihumbi 23 gusubiza hejuru nk’uko bamwe mu baturage twavuganye babyemeza.

Cyakora birasa n’aho umusaruro w’amavuta urwo ruganda rutanga ukinengwa kuba muke, kuko mu mpera z’icyumweru gishize abaminisitiri batatu, uw’ubucuruzi n’inganda, uw’ubuhinzi n’ubworozi n’uwimari n’igenamigambi barusuye bagiye kwiga uburyo inzitizi zituma rudatanga umusaruro mwinshi zavaho.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye Kubona Minisitiri Mushya Wintebe.Nizereko Azuzuza Inshingano Ze Binyuze Mukuri!

Dushimimana Paul yanditse ku itariki ya: 24-07-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka