Kayonza: Umuyobozi wa Islam yahagaritswe mu buryo butunguranye

Umuyobozi w’idini ya Islam (Imam) mu karere ka Kayonza, Sheikh Hussein Ruhurambuga, yandikiwe ibaruwa imuhagarika ku mirimo ye ku buryo butunguranye. Ni nyuma y’uko abari abayobozi b’iyo dini mu turere twa Ngoma na Bugesera beguye ku mirimo ya bo.

Imam w’akarere ka Kayonza yahagaritswe n’umuyobozi wa Islam ku rwego rw’intara y’Uburasirazuba, akaba yarabonye ibaruwa imuhagarika ku buryo bw’agateganyo tariki 10/09/2013.

Si we wahagaritswe gusa kuko n’uwari umwungirije ndetse n’uwari ukuriye Abayisilamu b’abagore mu karere ka Kayonza na bo bahise bahagarikwa.
Sheikh Ruhurambuga avuga ko guhagarikwa ku mirimo ye abifata nk’akarengane, kuko abona nta mpamvu n’imwe yari gutuma ahagarikwa, bitewe n’urwego yagejeje ku idini ya Islam mu karere ka Kayonza.

Uyu mu Sheikh ntazuyaza kuvuga ko ari umwe muri ba Imam bafite uburambe muri iyo mirimo mu gihugu, bitewe n’igihe kirekire amaze mu mirimo y’idini ya Islam. Avuga ko yatangiye gukora imirimo y’idini kuva mu mwaka wa 1993, hakaba hashize imyaka igera ku icumi ari umuyobozi wa Islam w’akarere ka Kayonza.

Anavuga ko agitangira imirimo ye mu karere ka Kayonza hari Abayisilamu batarenga ibihumbi bine, ariko ubu hakaba hari abasaga ibihumbi 30. Yongeraho ko icyo gihe muri ako karere habaga imisigiti irindwi gusa itunganyije, ariko ubu hakaba habarurwa imisigiti igera kuri 25 yubatswe ku buryo bugezweho.

Ako kazi kose yakoze ngo ni ko gatuma afata ihagarikwa rye nk’akarengane, kuko aho guhemberwa ibyo yagejeje ku idini ya Islam mu karere ka Kayonza yahembwe guhagarikwa ku mirimo ye, nk’uko yabidutangarije.

Sheikh Ruhurambuga avuga ko nta baruwa yigize yohererezwa yo kumugira inama cyangwa kumwihanangiriza ngo bigaragare ko hari amakosa yaba yarakoze kugira ngo abone guhagarikwa. Yadutangarije gusa ko yandikiwe ibaruwa imuhagarika, ariko ngo yagerageje kubaza no mu buyobozi bw’idini ya Islam ku rwego rw’igihugu, basanga nta dosiye n’imwe yigeze akorerwa igaragaza imikorere mibi kuri we.

Sheikh Hussein Ruhurambuga wari Imam w'akarere ka Kayonza yahagaritswe ku mirimo ye ku buryo butunguranye.
Sheikh Hussein Ruhurambuga wari Imam w’akarere ka Kayonza yahagaritswe ku mirimo ye ku buryo butunguranye.

Umuyobozi wa Islam mu ntara y’Uburasirazuba, Sheikh Kamanzi Jumaine, tuvugana ku murongo wa telefoni yadusabye kuzajya kumureba kugira ngo aduhe amakuru y’impamo kuri icyo kibazo, mu gihe yari ataraduha umunsi twabonaniraho yisubiraho avuga ngo tuzashake abaturage batubwire uko ikibazo giteye.

Ati “Muzashake abaturage bo hasi bazabasobanurira uburyo ikibazo cyose giteye bazabaha amakuru y’imvaho”.

Twamubajije niba nta kintu yabivugaho nk’umuyobozi w’idini ya Islam ku rwego rw’intara y’Uburasirazuba ahita ava ku murongo wa telefoni (yakupye telefoni ye igendanwa).

“Uguhuzagurika mu buyobozi bw’idini ya Islam mu Burasirazuba”

Mu buyobozi bw’idini ya Islam mu ntara y’uburasirazuba haba harimo uguhuzagurika, kuko hari ibyemezo bifatwa, ariko mu kubishyira mu bikorwa ntihakurikizwe uburyo buboneye.

Urugero rumwe rubigaragaza ni uko ubwo umuyobozi w’iyo dini mu karere ka Kayonza yandikirwaga ibaruwa yo kumuhagarika ku buryo bw’agateganyo, nyuma y’iminsi ine gusa yohererejwe ubutumwa bugufi (SMS) kuri telefoni ye ngendanwa, asabwa kuba atanze bimwe mu bikoresho yakoreshaga, kandi nyamara atarahagaritswe burundu.

Sheikh Ruhurambuga avuga ko atari akwiye gusabwa gutanga ibikoresho yakoreshaga kandi atarahagarikwa burundu. Uburyo yandikiwemo asabwa gutanga ibyo bikoresho na bwo ngo ntibwanyuze mu mucyo kuko yagombaga kwandikirwa ibaruwa ifatika ishobora no gushyirwa mu madosiye y’ubuyobozi bw’idini.

Umuyobozi w’idini ya Islam mu karere ka Kayonza wahagaritswe ku mirimo ye ngo yigeze gutumira umuyobozi w’iyo dini ku rwego rw’intara y’Uburasirazuba mu nama yabaye tariki 22/08/2013 kugira ngo bige uburyo bakemura ibibazo bimwe na bimwe byagaragaraga muri iyo dini.

Umuyobozi wa Islam ku rwego rw’iyo ntara ngo yahisemo kuvugana n’abayisilamu bo ku rwego rwo hasi bamarana amasaha menshi, ariko yanga kugirana ibiganiro na Sheikh Ruhurambuga. Icyo gihe ngo yahise avuga ko afite indi gahunda agiyemo i Kigali, inama yari yatumiwemo ntiyayitabira.

Iyo nama yaba yarabaye intandaro yo guhagarikwa kwa Sheikh Ruhurambuga kuko isa n’aho ari yo mpamvu nyamukuru yo guhagarikwa kwe nk’uko bigaragara mu ibaruwa yandikiwe imuhagarika.

Hari impungenge z’uko haramutse habaye impamvu yihutirwa y’akazi byagorana, nk’uko bivugwa n’umunyamabanga ncungamutungo wa komite nyobozi y’idini ya Islam mu karere ka Kayonza, Ibrahim Bararambirwa.

Ibyo abivuga ashingiye ku kuba ibikoresho byose harimo na kasha (cachet) bibitswe na Imam Ruhurambuga, akaba avuga ko adashobora kubisubiza mu gihe atarahagarikwa ku buryo bwa burundu.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 2 )

uyu murimo urahemberwa?abasilamu ntiboroshye kabisa!nibasubiranemo nababwira iki!

eva yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize

Ndagira ngo dukosore abanditse iyi nkuru , Mu byukuri ntabwo uwo ariwe wese mw’idini ya Islam yitwa Sheikh ngo ni uko ari umuyobozi w’idini . Izina Sheikh ntabwo rihabwa uwariwe wese ,ahubwo Sheikh ni umuntu uba yarize ibigendanye na Theologia ya Kisilamu kandi akabibonera impamyabumenyi nibura y’icyiciro cya 2 cya Kaminuza ,icyo kiciro mu Rwanda kikaba kidahari ,ariyo mpamvu uwitwa Sheikh wese wo mu Rwanda agomba kuba yarabyize mu bihugu byo hanze by’abayisilamu cg se abarabu. Ruhurambuga Hussein rero usibye kuba yarize inyigisho z’idini ya Islam mu buryo buciriritse ntabwo ari Sheikh ,ahubwo yari Imam ,kubera ko Imam ryo ni Titre ijyana n’imirimo yo kuyobora mw’idini waba uri Sheikh cg utariwe . mujya mwumva abitwa Imam w’umusigiti ,ubwo ni umuyobozi w’umusigiti ,Imam w’Akarere ubwo ni umuyobozi w’idini ku rwego rw’Akarere , etc.. Naho kuhagarikwa rye ntacyo nabivugaho kuko muri A.MU.R haracyari ibibazo byinshi bikeneye gushakirwa ibisubizo ,bitewe n’uko uwo muryango usigaye uri mu maboko y’abacuruzi b’abahadji(Batanasobanukiwe n’idini ku buryo bufatika) wagira ngo barawubohoje ijambo ryabo niryo ryubahirizwa na Mufti.

Sulaiman Hategeka yanditse ku itariki ya: 24-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka