Kayonza: Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama yeguye
Uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, Twamugabo André, amaze iminsi agejeje ubwegure bwe ku buyobozi bw’Akarere ka Kayonza.
Mu ibaruwa yandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, Twamugabo yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite.
Ubwegure bwe buje nyuma y’uko tariki 02/03/2015, ubwo hatangizwaga igihembwe cya kabiri cy’ihinga, bamwe mu baturage b’uwo murenge bamuregeye Minisitiri Stella Ford Mugabo, ushinzwe ibikorwa by’inama y’abaminisitiri, akaba anareberera Akarere ka Kayonza muri guverinoma.
Mu byo abo baturage baregaga uwahoze ari umuyobozi wa bo harimo kuba atarabakemuriraga ibibazo, ndetse no kuba hari abana b’abanyeshuri umurenge wakoresheje ariko ntibishyurwe kandi amafaranga yo kubishyura yari ahari.

Icyo gihe Minisitiri Mugabo yongeye kwibutsa ko inshingano ya mbere umuyobozi wese afite ari iyo kwegera abaturage kandi akabakemurira ibibazo byabo, anenga imyitwarire y’uwo muyobozi weguye ku mirimo ye.
Minisitiri Mugabo yagize ati “Turiho kuko n’abaturage bariho, ni yo mpamvu inshingano yacu ya mbere ari ukubegera kandi tukabakemurira ibibazo. Ibi kandi ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero, nta mpamvu n’imwe umuyobozi yakabaye arindagiza umuturage”.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Mugabo John yemeza ko uwo munyamabanga nshingwabikorwa yamaze kwegura ku mirimo ye. Gusa n’ubwo avuga ko yeguye ku mpamvu ze bwite, ngo bigaragara ko yeguye kuko yananiwe gukemura ibibazo by’abaturage b’umurenge yayoboraga kandi ntanabimenyeshe inzego zimukuriye.
Kugeza ubu Umurenge wa Murama uri kuyoborwa n’umukozi ushinzwe imibereho myiza mu gihe hagitegerejwe ko hazakoreshwa ibizami byo gushaka uwasimbura uwo weguye ku mirimo ye.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza avuga ko ku wa mbere tariki ya 09/03/2015 abagize inama y’umutekano y’akarere, inzu itanga ubufasha mu mategeko (MAJ) n’ubuyobozi bushya bw’umurenge bagiye gukemura ibyo bibazo byose abaturage baregaga uwari umuyobozi wa bo, bimwe bigahita bikemuka ibindi bikaba biri mu nzira yo gukemuka.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu niwe nabonye mubuzi utazi icyo ashinzwe niki goryi, ndi rwiyemeza mirimo harisoko natsindiye kurwego rwigihugu binsaba gukorera mumurenge yakoreragamo, icyogihe, :yakoreraga muri nyamirama, yarananije kugera dufatanye mumashati, ashinza uwariho ari mayer wakayonza icyogihe ariko byari munzibacyuho yuwo mumeya avuga ko ariwe waritanze bamuhaye amafaranga,. Uyumugabo ninjye wamwise kiradodora kuko ntabwo yarazi icyo ashinzwe yararenganyaga, atukana birenze, ntakinyabupfura yagiraga, arakoze kuba yeguye.
Cyakora Iyaba Abantu Bose Bameraga Nk’uwo Mugihe Babona Inshingano Zabo Batazishoboye Ngo Bangize Byinshi.
Uyu mugabo azwi ku kazina ka KIRADODORA.
Turamukize pe, twari tuzi ko adashoboka. Abagore bo bakwiye gukora umunsi mukuru.
Uwo akurikiranwe abo nibo badindi u Rwanda rwacu
Abayobozi nkabo bakwiye kuvaho hakajyaho abashoboye bazateza Urwanda rwacu imbere.Yakoze kwivanaho kuko yaraza didindiza byinshi. Ahubwo akomeze akurikiranwe ninzego zibishinzwe.
kuki umuntu yohereza igitekerezo cye yabifatiye umwanya ntimugishyireho?
uriya mugabo yahohoteye abantu benshi, aratujujubya igihe twakoranaga...n’igicucu sanaaaa!