Kayonza: Nubwo abagore bahawe ijambo ngo ntibibaha uburenganzira bwo guhunga inshingano zabo
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Odda Gasinzigwa, avuga ko nubwo abagore bahawe ijambo badakwiye kwirengagiza nkana inshingano bafite mu miryango ngo bitume bahora bahanganye n’abagabo babo.
Ni kenshi hirya no hino mu gihugu hagiye humvikana amakimbirane mu miryango kandi rimwe na rimwe ugasanga aterwa n’uko bamwe mu bagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bakarikoresha bahohotera abagabo babo.

Ubwo abagore bo mu Karere ka Kayonza, kuri uyu wa 24 Gicurasi 2015, bamurikaga ibyo bamaze kugeraho Minisitiri Gasinzigwa yababwiye ko ibyo kwiyibagiza inshingano zabo bitwaje uburinganire ngo bidakwiye umugore ubereye u Rwanda.
Ati “Tugomba gukora inshingano zacu, ntabwo iki gihugu gishobora gutera imbere kubera abagore bonyine, abagabo n’abagore tugomba kuzuzanya kandi tukubahana.
Ntabwo twifuza bya bindi by’abantu bahangana ugasanga ni intambara hagati y’abagore n’abagabo. Dukwiye gufata amahirwe twahawe tukuzuzanya na basaza bacu.”
Ikibazo cy’abagore bahohotera abagabo babo bitwaje ihame ry’uburinganire cyagiye kigaragara no mu Karere ka Kayonza nk’uko Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore muri ako karere, Dusabe Gloriose, yabitwemereye.
Gusa yavuze ko umugore ugaragayeho icyo kibazo yegerwa agasobanurirwa neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.
Uyu muhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore ntiyabashije guhita aduha imibare igaragaza ishusho y’uko icyo kibazo gihagaze, ariko uko bisa kose bigaragara ko hagikenewe ubukangurambaga bwimbitse kugira ngo abagore by’umwihariko abo mu bice by’icyaro basobanukirwe n’icyo uburinganire ari cyo.

Gusa na none, abo bagore bo mu Karere ka Kayonza ngo bishimira ibyo bamaze kugeraho babikesha ubuyobozi bwa Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda, bakemeza ko hari intambwe ifatika y’iterambere abagore mu nzego zinyuranye bagenda batera.
Ibyinshi mu bikorwa byabo usanga ari ibishingiye ku makoperative nk’aho bavugamo koperative ikora ubucuruzi ndengamipaka ku bikomoka kuri kawa ndetse n’ikora mu bitenge ibikapu batwaramo mudasobwa ikabicururiza hirya no hino mu gihugu.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango yashimye iryo terambere bagenda bageraho, avuga ko bihesha agaciro abagore kuba barakirije yombi gahunda ya leta yo guteza imbere umugore.
Yagize ati “Aho tuvuye ntabwo hari hameze neza, impamvu mbashimira ni uko mwakiriye neza ijambo ry’ubuyobozi bw’igihugu cyacu ry’uko umugore afite agaciro, ndabashimira kuko mwihaye agaciro mu bihe bikomeye umugore ntiyasigara inyuma.”
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nshimiye abateguye iryo huriro ry’abagore ba Kayonza ,kandi reka mubigereho nuko mufite ubuyobozi bwiza n’utundi turere ni barebereho bravo Kayonza.
Kayonza Bravo Kugera kuli iryo huriro ry’abagore nuko mufite ubuyobozi bukorana neza.natwe reka tugerageze iwacu turebe ko abagore bacu baza bigeraho.Again bravo ba Mutima w’urugo Kayonza.