Kayonza: Nta cyangombwa abakuru b’imidugudu bazongera gusinyaho

Abakuru b’imidugudu mu karere ka Kayonza ntibazongera gusinya ku byangombwa ahubwo bizajya bitangirwa mu kagari kuko ari rwo rwego ruto rwa Leta rugira kasha; nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutesi Anita.

Bamwe mu bakuru b’imidugudu ngo bari baramunzwe na ruswa nk’uko bivugwa na bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza.

Hari igihe umukuru w’umudugudu yasabaga abaturage amafaranga kugira ngo abandikire ibyangombwa, bitaba ibyo akabanza kubasiragiza bakamara iminsi baramubuze nk’uko bivugwa na Mwiseneza Jean Marie Vianney wo mu mudugudu wa Kabingo, akagari ka Ryamanyoni mu murenge wa Murundi wo mu karere ka Kayonza.

Kwaka abaturage ruswa mbere yo kubandikira ibyangombwa ngo bishobora kuba byaterwaga n’uko ari urwego rw’akazi kadahemberwa, bikaba byatumaga abakuru b’imidugudu bashaka uburyo bwo kwihemba mu kazi ka bo nk’uko bamwe mu baturage twaganiriye bakomeza babivuga.

Cyakora abakuru b’imidugudu ntibemeranya n’abaturage ku kibazo cya ruswa bashinjwa kuba barasabaga abaturage mbere yo kubandikira ibyangombwa.

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage aganira n'abakuru b'imidugudu bo mu murenge wa Murundi.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage aganira n’abakuru b’imidugudu bo mu murenge wa Murundi.

Nsanzamahoro Maritini uyobora umudugudu wa Rwakabanda mu kagari ka Ryamanyoni mu murenge wa Murundi wo mu karere ka Kayonza, avuga ko niba iyo ruswa yaranabayeho yaba yaragaragaye ku bayobozi bakeya idakwiye kwitirirwa abakuru b’imidugudu bose.

Yongeraho ko abakuru b’imidugudu bakunda akazi ka bo n’ubwo batagahemberwa, ariko by’umwihariko bakaba bakunda igihugu cya bo ku buryo batarya ruswa kugira ngo bahe umuturage ibyo yemererwa n’amategeko.

Nsanzamahoro anavuga ko kuba nta cyangombwa na kimwe umukuru w’umudugudu acyemerewe gusinyaho bitazahungabanya abakuru b’imidugudu, bitewe n’uko ari inshingano biyemeje gukora kandi bakaziyemeza nta we ubibahatiye.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka