Kayonza: NGOs zirasabwa kuvugana n’ubuyobozi mbere yo gukora
Imiryango itegamiye kuri leta [NGOs] ikorera mu karere ka Kayonza irasabwa kunyura mu buyobozi mbere y’uko itangira ibikorwa byayo.
Abahagarariye iyo miryango babisabwe tariki 04 Nzeri 2015, mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri ako karere ndetse n’urwego rw’abinjira n’abasohoka rushinzwe guha ibyangombwa iyo miryango, cyane cyane iri ku rwego mpuzamahanga.
Imiryango itegamiye kuri leta ni abafatanyabikorwa bunganira ubuyobozi bwite bwa leta muri gahunda zo guteza imbere imibereho y’abaturage.

Gusa imwe muri yo ngo itangira gukora ibikorwa bya yo itagishije inama ubuyobozi bigatuma bamwe mu bakabaye bagenerwa ubufasha bwa yo atari bo babubona, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, yabivugiye muri iyo nama yari igamije kunoza imikoranire ku mpande zombi.
Ati “Wasangaga NGO ije ikaba ariyo igena aho izakorera kenshi ugasanga nko mu kagari kamwe hari NGO ebyiri zikora ibintu bimwe kandi hari ahandi bikenewe bigatuma iterambere ritazamukira rimwe mu karere”
Abayobozi b’imiryango itegamiye kuri leta na bo bemera ko iki kibazo cyabagaho nk’uko Nduwayo Eugene, uhagarariye umuryango wa Compassion mu karere ka Kayonza abivuga.

Cyakora avuga ko imiryango imwe harimo n’uwo ahagarariye, yatangiye gukemura icyo kibazo ku buryo iyo bagiye gutoranya abazafashwa babinyuza no mu buyobozi bw’inzego z’ibanze.
Ati “Ibyo bishobora kuba byarabayeho mu gihe cya kera ariko ubu siko biri. Iyo tugira ubufatanye n’umupasitoro dushaka abana bo gufasha arabatoranya mu mudugudu ariko agaca no mu buyobozi bukemeza niba koko abashyizwe ku rutonde ari bo bakwiye gufashwa”
Abahagarariye imiryango itagamiye kuri leta ikorera mu karere ka Kayonza, biyemeje kunoza imikorere. Mu byo bazakora mbere na mbere ngo harimo kugaragariza ubuyobozi gahunda y’ibyo bazakora, ndetse bakanafungura imbuga za internet bazajya batangarizaho amakuru y’ibyo bakoze.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
murakoze ko izo NGos zica mubuyobozi kuko hari aho usanga aho zibanda bigatuma imirenge imwe nimwe itageramo amajyambere,Ex nko mumurenge was Rukara kubona amazi nikibazo ndetse numuriro was mashanyarazi