Kayonza: Mu myaka 10 Partners in Health ngo warokoye ubuzima bw’abari kuba batakiriho

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza bahamya ko kugeza ubu bariho babikesha ubufasha bahawe mu mushinga w’Inshuti mu Buzima (Partners In Health) umaze imyaka 10 ukorera muri ako karere, nk’uko babivuze tariki 18 Kamena 2015 ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka y’imyaka 10 kuva uwo mushinga utangiye gukorera i Kayonza.

Muri iyo myaka ibikorwa by’uwo mushinga byibanze ku guteza imbere urwego rw’ubuzima n’imibereho y’abaturage, abagenerwabikorwa bawo bakavuga ko “bamwe muri bo bari kuba barapfuye iyo badafashwa nk’uko Mukamunana Constase wo mu Kagari ka Mukoyoyo mu murenge wa Rwinkwavu abivuga.

Umushinga wa Partners in Health wizihije isabukuru y'imyaka 10 umaze ukorera mu Karere ka Kayonza.
Umushinga wa Partners in Health wizihije isabukuru y’imyaka 10 umaze ukorera mu Karere ka Kayonza.

Ati “Nari meze nabi cyane ndi umupfakazi ubana n’ubwandu bwa SIDA. Batangiye kumpa imiti igabanya ubukana mu mu mwaka wa 2005 mfite ibiro 41 n’abasirikari 16, bampaye imiti igabanya ubukana ibiro biriyongera ubu mfite 65 n’abasirikari 616.”

Uretse kuba yarahawe imiti igabanya ubukana Mukamunana ngo ntiyagiraga aho kuba, ariko ubu afite inzu atuyemo n’umuryango we yubakiwe na Partners In Health.

Akamaro yagiriwe n’uwo mushinga agahurizaho na benshi mu bo bahuje ikibazo cyo kuba babana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Mukobwajana Clarisse, wo mu Kagari ka Nkondo mu Murenge wa Rwinkwavu na we yemeza ko mbere y’uko atangira gufashwa na Partners In Health yari afite abasirikari 274, ubu akaba amaze kugiri 786.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwinkwavu Dr. Fulgence Nkikabahizi, avuga ko uwo mushinga wafashije cyane ibyo bitaro, haba mu buryo bw’ibikoresho ndetse no kwita ku bakozi.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Rwinkwavu asobanura ko Partners In Health igira uruhare mu guteza imbere ibyo bitaro.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwinkwavu asobanura ko Partners In Health igira uruhare mu guteza imbere ibyo bitaro.

Hafi kimwe cya kabiri cy’abakozi b’ibyo bitaro ngo bahembwa na Partners In Health, kandi bimwe mu bikoresho bishya n’inyubako nshya z’ibyo bitaro ngo zagiye zubakwa ku bufatanye bw’uwo mushinga.

Uretse guteza imbere urwego rw’ubuzima, uwo mushinga wanafashije abaturage mu bikorwa byo guhindura imibereho ya bo, cyane cyane mu kwishyurira ishuri abana batishoboye. Kugeza ubu abasaga 500 bakaba barishyuriwe ishuri n’uwo mushinga.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NDASHIMIRA INSHUTI MUBUZIMA KUBIKORWA BYIZA YAKOZE KUBA YARANYISHURIYE
NIGA MURI EAV KABUTARE MUMWAKA6 WAMASHYAMBA NTAMUBYEYI NUMWENAGIRAGA ARIKO PIH YAMBEREYE UMUBYEYI SINABONUKO MBASHIMIRA IMANA IKOMEZE YAGURE IBTEKEREZO BYABO

NISHIMWE THOMAS
AKARERE KA KIREHE
UMURENGE MUSAZA
AKAGARI KA KABUGA

NISHIMWE THOMAS yanditse ku itariki ya: 27-09-2015  →  Musubize

PIH yafashije benshi turayishimira, ahubwo ikomereze aho

Mutima yanditse ku itariki ya: 19-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka