Kayonza: MIDIMAR irasaba abanyamadini kuyifasha gukumira ibiza
Minisiteri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR) irasaba abanyamadini kuyifasha gukumira ibiza bitaraba. Abanyamadini ni bamwe mu bantu bagira abayoboke benshi kandi ku buryo buhoraho.
Abanyamadini baramutse batanze ubutumwa bwo gukumira ibiza mu masengero ya bo, ngo byagira akamaro kanini mu gukumira no gucunga Ibiza; nk’uko bivugwa na Jean Baptiste Nsengiyumva ukuriye ishami rishinzwe ubushakashatsi n’imenyekanisha ry’ibiza muri MIDIMAR.
Ibiza bisigaye byibasira isi muri iki gihe ntibivugwaho rumwe n’abantu banyuranye harimo n’abanyamadini. Hari bamwe mu banyamadini babisanisha n’imirongo yo muri Bibiliya ivuga ko iminsi y’imperuka izarangwa n’ibiza, bityo bamwe mu bavugabutumwa bakavuga ko isi igeze mu minsi ya yo ya nyuma.
Cyakora hari n’abavuga ko abaturage badakwiye kwirara ngo babure gukoresha imbaraga za bo mu gukumira ibiza bitwaje ko iminsi y’imperuka izarangwa n’ibiza; nk’uko Munyaneza Emmanuel wo muri EAR Diyosezi ya Gahini abivuga.
Nsengiyumva avuga ko hari igihe umuvugabutumwa aba adafite ubundi bumenyi ku biza, bigatuma abisobanura uko abitekereza.
Yongeraho ko iyo umuvugabutumwa ahuza ibiza n’ijambo ry’Imana habaho kumusobanurira inkomoko ya byo n’uburyo byakwirindwa, kandi kenshi ngo barasobanukirwa bagahindura imyumvire.
Inkuba yaba ituruka ku marozi?
Hari bamwe mu bavugabutumwa bavuga ko inkuba ishobora guturuka ku marozi n’ubwo batabivuga ngo berure. Hari abavuga ko umurozi ashobora guteza umuntu inkuba ikamukubita kandi ikaza atari ikiza. Inkuba nk’izo kenshi zinakubita abantu izuba riva.
Nsengiyumva avuga ko yemera ko amarozi abaho, ariko akavuga ko inkuba ari ikintu gisanzwe kibaho (naturel) ku buryo nta muntu ushobora kuyirema ngo ayiteze undi.
Yagize ati “Ibintu by’imbaraga z’imyuka mibi cyangwa by’amashitani bibaho, ku buryo umuntu ashobora kuguteza n’ikindi gisa n’inkuba cyangwa kiza nka yo, ariko utahita uvuga ngo ni inkuba yakoherereje. [Umurozi] ashobora kukikohereza bitewe n’uburyo yakiremyemo, kikaba cyaza kigaragara nk’inkuba cyangwa kigakora nk’iby’inkuba yagakoze, ariko ubwacyo atari inkuba”.

Ku bijyanye n’uko inkuba ikubita abantu izuba riva, Nsengiyumva avuga ko bishoboka. Avuga ko kenshi inkuba izana n’imvura, ariko ngo hari igihe umuyaga utwara ibicu byari kuvamo imvura yakaguye mu gace runaka ikajya kugwa ahandi hantu, ariko ntibibuze ko inkuba yakubita muri ako gace kataguyemo imvura.
Gutema amashyamba, gucukura amabuye y’agaciro mu buryo bw’akajagari, no kwangiza bimwe mu bikorwa remezo, ni bimwe mu bishobora gutera ibiza.
Nsengiyumva avuga ko Abanyarwanda bose bakwiye kumva ko imicungire y’ibiza ireba buri muntu wese kuko iyo bije bigira ingaruka ku bantu bose.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|