Kayonza: Kuri Noheri ngo bazaba barabonye amazi meza
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza burahumuriza abatuye mu Mujyi wa Kayonza bubabwira ko mu minsi mikuru isoza umwaka ikibazo cy’amazi kizaba cyarakemutse.
Ikibazo cy’amazi muri uwo mujyi ni kimwe mu byo abaturage bagaragaza buri gihe uko basuwe n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru. Ni ikibazo kimaze igihe kirekire kandi kidindiza iterambere ry’abatuye ry’abahatuye.

Twagirayezu Germain agira ati “Hano hari ikibazo cy’amazi giteye ubwoba. Tujya kuyavoma i Nyamirama cyangwa tukajya mu i Ragwe bigatwara nk’amasaha abiri. Iyo ufashe uwo mwanya wose ugiye kuvoma uba uhombye ibindi wari bukore.”
Ikibazo cy’amazi mu Mujyi wa Kayonza kijya gukara, imwe mu masoko yatangaga amazi muri uwo mujyi yajemo umugese irafungwa. Kuri meterokibe 650 abatuye uwo mujyi babonaga buri munsi ubu basigaye babona izitagera kuri 300, bikaba ngombwa ko zisaranganywa mu bice byose by’umujyi nk’uko umuyobozi w’Aarere ka Kayonza Mugabo John, abivuga.

Iryo saranganya rituma hari uduce dushobora kumara icyumweru kirenga abadutuyemo bataraca iryera amazi atonyanga muri robine zabo, imibereho bakayikesha umunyonzi ubagemurira amazi ku igare.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Mugabo John, avuga ko icyo kibazo mu minsi ya vuba kizakemuka. Ibikorwa byo kugeza amazi mu Mujyi wa Kayonza ngo bigeze kure ku buryo hatabonetse izindi mbogamizi mu minsi mikuru isoza umwaka abatuye muri uwo mujyi baba babonye amazi ahagije.
Agira ati “Twize umushinga wo kuvana amazi mu Kiyaga cya Muhazi i Gishari. Hari ibigega biri kubakwa i Mukarange byaratangiye, umuyoboro w’aho amatiyo azanyuramo uri gucukurwa kandi birihuta cyane tutagize ikibazo kuri Noheri abaturage baba babonye amazi.”

Biteganyijwe ko imirimo y’uwo mushinga izarangira mu kwezi kwa gatandatu k’umwaka utaha, kuko akarere gateganya kubaka uruganda rushya i Gishari ruzajya rwohereza ayo mazi mu Mujyi wa Kayonza. Gusa mu gihe rutaruzura ngo hazifashishwa urwari ruhasanzwe kugira ngo abaturage babone amazi vuba.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|