Kayonza: Igiceri cy’ijana ngo gishobora kuvamo matora
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirama mu karere ka Kayonza, Bizimana Claude, avuga ko buri muturage yishyize hamwe n’abandi akajya yigomwa igiceri cy’ijana yazageraho akabasha kwigurira matora.
Yabivuze kuri uyu wagatandutu tariki 06/10/2012 mu muhango wo guha matora abagore bishyize hamwe mu matsinda bakabasha kugurirana za matora muri gahunda yo guca nyakatsi ku buriri.
Abo bagore ngo bishyize mu matsinda babikanguriwe n’umuryango AEE w’ivugabutumwa, batangira batanga umusanzu w’amafaranga ijana y’u Rwanda buri kwezi.
Bageze ku rwego rwo kugurirana za matora kuko abagera kuri 23 bahawe matora zavuye muri uwo musanzu w’igiceri cy’ijana batangaga buri kwezi.

Umuyobozi w’umurenge wa Nyamirama yagize ati “Murabona ko igiceri cy’ijana gifite akamaro, gishobora kuvamo matora, gishobora kuvamo inka, gishobora kuvamo n’ibindi byose umuntu yifuza”.
Abagore bahawe izo matora bavuze ko bazishimiye cyane, ariko by’umwihariko bavuga ko zizatuma bagira ishema imbere y’abagabo ba bo, kuko bizaba bigaragara ko badakora ubusa; nk’uko uwitwa Mukamugema yabivuze.
Benshi mu baturage bitabiriye uwo muhango bavuze ko na bo bagiye kwitabira ibimina kuko babonye ko bishobora gutuma umuntu agera ku kintu atari gupfa yigejejeho.
Mungwakuzwe Gerard yabisobanuye muri aya magambo “Iriya matora rwose ntabwo ari buri muntu wapfa kuyigondera kandi nabonye n’abazihawe benshi batazigondera. Ikimina gifite akamaro natwe tugiye kucyitabira”.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|