Kayonza: EALA isaba ko umushinga wa “Lake Victoria” w’isuku n’isukura wakwihutishwa
Abadepite bo muri komisiyo ishinzwe ubuhinzi, ubukerarugendo, n’umutungo kamere mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EALA) barashima aho umushinga wa “Lake Victoria Water Supply and Sanitation” ushinzwe isuku n’isukura no gukwirakwiza amazi ugeze, ariko bakavuga ko hari ibitarakorwa bikwiye kwihutishwa.
Mu byo uwo mushinga ugomba gukora harimo kubaka ubwiherero ahantu hahurira abantu benshi no kubaka imiyoboro y’amazi ku buryo atatera umwuzure cyangwa ngo agire ibyo asenya mu gihe ivura yaguye.
Ibyo byarakozwe ariko igikorwa nyamukuru muri uwo mushinga cyo kugeza amazi mu Mujyi wa Kayonza ntikiratangira ku buryo bituma bumwe mu bwiherero budakoreshwa kubera kutagira amazi, abadepite ba EALA bagasaba ko byihutishwa, nk’uko Hon. Bazivamo Christophe wari uyoboye itsinda ry’abadepite basuye ibikorwa by’uwo mushinga mu Karere ka Kayonza tariki 17/02/2015 abivuga.

Yagize ati “Icyo twabonye ni uko mu bijyanye no gutunganya imiyoboro y’amazi kugira ngo umujyi wa Kayonza utarengerwa mu gihe habaye ibibazo hari ibyakozwe kandi byiza, n’ubwiherero bwarubatswe (…) ariko ibi bijyanye n’isuku n’isukura bikenera amazi kandi gahunda yo gutanga amazi yaradindiye”.
Akomeza agira ati “Kuba rero ibikorwa byo gutanga amazi bitaratangira bituma na bumwe muri ubwo bwiherero bwubatswe budakorwa twumva ari ikintu gikwiye kwihutishwa kigashyirwa mu bikorwa vuba”.
Kugeza ubu ibikorwa bikubiye muri uwo mushinga ukorerwa mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amazi n’isuku n’isukura (WASAC) ngo bimaze gukorwa ku gipimo cya 20%, nk’uko Cyimpaye Nkusi Innocent, umukozi uwukurikirana abivuga.

Ibikorwa by’uwo mushinga byatangiye mu mwaka wa 2011, ingengabihe ya wo ikagaragaza ko mu mwaka wa 2016 uzaba wararangiye.
Cyimpaye Nkusi avuga ko n’ubwo igihe gisigaye ari gito ugereranyije n’igishize kuva uwo mushinga utangiye nta mpungenge bikwiye guteza ku bijyanye no kumenya niba ibikorwa bya wo bizaba byararangiye.
Agira ati “Umushinga wakozwe dutangiriye hasi, gukora inyigo byatwaye nk’umwaka n’igice, amasoko na yo atwara igihe kinini, urebye inyigo ya wo ni yo yatwaye igihe kinini kandi ako kazi kajyanye n’inyigo ni ko kari gakomeye. Nitubona rwiyemezamirimo muzima kandi n’amafaranga akabonekera igihe twizeye ko igihe twihaye kitazaba gito”.

Depite Bazivamo avuga ko ku ruhande rw’inteko ishingamategeko ya EALA bazakora ubuvugizi bushoboka kugira ngo igice cy’amafaranga asigaye yo kurangiza uwo mushinga ataratangwa na Banki Nyafurika itsura amajyambere (BAD) aboneke ku buryo “umushinga uzava mu mpapuro ukavamo ibikorwa bifitiye akamaro abaturage”.
Mu Rwanda uwo mushinga uri gukorerwa mu Turere twa Kayonza, Nyagatare na Nyanza, bikaba biteganyijwe ko nurangira uzasiga ukemuye ibibazo by’amazi n’ibijyanye n’isuku n’isukura muri iyo mijyi, kuko kenshi usanga kutagira amazi ahagije kandi meza biri mu bitiza umurindi indwara ziterwa n’isuku nke.

Uretse mu Rwanda uwo mushinga uri no gukorerwa mu bihugu by’Uburundi na Tanzaniya. Abadepite bari gusura ibikorwa bya wo bigabanyijemo amakipe abiri, imwe isura ibikorwa biri mu Karere ka Kayonza indi isura ibiri mu Karere ka Nyanza.
Basuye ibyo bikorwa mu gihe baherutse gusura ibyo mu Burundi, bikaba biteganyijwe ko bazakomereza no mu gihugu cya Tanzaniya.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi by’uyu mushinga byo turasaba His Excellence kubikurikiranira hafi. Biravugwa ko Rwiyenezamirimo utanga agatubutse mu bayobozi ba WASAC bashinzwe uyu mushinga no mu buyobozi bukuru bwayo atari kuboneka!
uyu munshinga uzagirira akamaro abaturi iki kiyaga cya Victoria n’abatuye aka karere
iyi komite ya EALA iri gukora akazi kayo neza cyane kandi izakore rapor y’ibyagezweho nimara gusura ibi bihugu maze bizatume hari icyongerwamo muri ibyo bikorwa cg se hatangizwe ibindi niba ibi byarageze ku ntego yabyo