Kayonza: Barasabwa kwihutisha inyigo ya road site station

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda, Kunio Hatanaka, arasaba ko inyigo y’inzu abagenzi bazajya baruhukiramo (road site station) yakwihutishwa kugira ngo amafaranga yo kuyubaka azaboneke vuba.

Road site station izubakwa mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza ku nkunga y’igihugu cy’Ubuyapani. Aho izubakwa hatoranyijwe kubera ko ari mu ihuriro ry’imihanda itatu mpuzamahanga, ihuza ibihugu bya Tanzaniya, Ubugande n’u Rwanda.

Ambasaderi w’Ubuyapani avuga ko bikwiye ko inyigo y’iyo nzu yarangira vuba mbere y’uko igihugu cye cyinjira mu wundi mwaka w’ingengo y’imari kuko byasaba gutegereza undi mwaka kugira ngo amafaranga Ubuyapani buzatanga nk’inkunga aboneke.

Ati “Birasaba ko bitarenze ukwezi kwa 11 k’uyu mwaka wa 2012 abari gukora iyo nyigo baba bayitugejejeho kugira ngo natwe tuyigeze mu gihugu cyacu bazemeze ko ayo mafaranga asohoka, bitabaye ibyo byasaba gutegereza undi mwaka wose amafaranga ataraboneka”.

Mu gihugu cy’Ubuyapani hubatse inzu abagenzi bari ku rugendo baruhukiramo zigera ku gihumbi nk’uko ambasaderi w’icyo gihugu abivuga. Inzu nk’izo zigabanya impanuka zikunda kubera mu mihanda ikorerwamo ingendo ndende kuko ahanini izo mpanuka ziterwa n’uko abashoferi bataba babonye umwanya uhagije wo kuruhuka.

Uretse kuba impanuka zizagabanuka mu mihanda, abaturage bazaba batuye hafi y’aho abagenzi bari ku ngendo ndende bazajya baruhukira, bazabona isoko mpuzamahanga kandi rigari ryo gucururizamo no kumurika ibyo bakora.

Uretse road site station yo mu karere ka Kayonza, hazanubakwa izindi ebyiri, imwe izaba iri ahitwa Buranga mu karere ka Gakenke, iyindi iri i Kanzenze mu karere ka Rubavu.

Ambasaderi w’Ubuyapani avuga ko inyigo y’uwo mushinga izahita ishyikirizwa igihugu cy’Ubuyapani ku buryo nko mu kwezi kwa gatatu umwaka utaha imirimo yo kubaka road site station ya Kayonza yaba itangiye.

Biteganyijwe ko mu gihe Ubuyapani bwaba bwemeje uwo mushinga bwazawutangaho amadorari ya Amerika ari hagati y’ibihumbi 100 n’ibihumbi 120.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka