Kayonza: Bamwe baratabaza ubuyobozi kuko barembejwe n’abajura
Abatuye mu mujyi wa Kayonza baratabaza ubuyobozi kuko barembejwe n’abajura bamaze kuyogoza uwo mujyi.
Hashize igihe abatuye muri uwo mujyi bagaragaza ko babangamiwe bikomeye n’abajura batagituma bamwe mu baturage basinzira, kuko barara bacunganwa n’abo bajura badatinya gupfumura amazu y’abaturage no ku manywa y’ihangu.

Ni ikibazo abaturage bavuga ko kibakomereye kuko uretse gupfumura amazu usanga ikintu cyose basanze mu rugo rw’umuturage bagiterura iyo arangaye gato.
Manishimwe Happiness wo mu kagari ka Kayonza ati “Utereka ibiryo hanze ku mbabura ugiye mu nzu kuzana igitunguru wagaruka ugasanga isafuriya barayitwaye, n’imbabura ntibayisiga”
N’ubwo abaturage batanga amafaranga ya buri kwezi y’irondo bavuga ko ridakorwa. Mu ijoro rishyira ku wagatanu mu kagari ka Kayonza hari abatewe n’abajura batabaje babura ubatabara, umwe mu bajura afashwe abaturage baramukubita biza no kumuviramo gupfa nta muyobozi n’umwe wahageze nk’uko abaturage babivuga.
Niyomugabo Eric avuga ko abakora irondo bakwiye kurikora mu matsinda bakarikora mu bice byose by’umujyi kugira ngo uwatewe abone abamutabara. Ati “Nk’umuntu arara afite ubwoba ko bamutsinda mu nzu baje kumwiba, kandi amafaranga y’irondo turayatanga buri kwezi. Umutekano baduha ni uwuhe?”
Abaturage twavuganye bavuga ko bamwe mu bagize agatsiko k’abajura bayogoje umujyi wa Kayonza bazwi, ndetse n’aho bakunze kuba bari ngo harazwi cyane cyane aho bacuruza telefoni zakoreshejwe..

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Mugabo John yemeza ko ikibazo cy’ubujura gihari mu mujyi wa Kayonza. Gusa akarere gafatanyije n’inzego z’umutekano ngo kashyizeho ingamba zo gufata abazwiho ubujura, ku buryo ngo abafashwe boherezwa mu kigo ngororamuco bakigishwa bahinduka bagashakirwa indi myuga bakora.
Abatuye mu mujyi wa Kayonza bavuga ko abajura babangamiye iterambere ry’abaturage n’iry’uwo mujyi muri rusange. Bavuga ko bitumvikana ukuntu umuturage yakora yiyushye akuya ngo agire ibyo ageraho hari abandi barekereje kumwiba, ari na ho bashingira bavuga ko batatera imbere mu gihe abo bajura bakibajujubya.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ebana uretse ko leta ibatiza umurindi kbs ubundi umujura baramufata bwacya bakamurekura buriya bagiye babakatira burundu cg uwo bafashe bakamunyonga ntago bazongera kwiba ejobundi umucyecucuru yaragiye kuzana umunyu ngo ashyire mubiryo agarutse mugikoni asanga isafuriya barayijyanye ibyo murumva atari ikibazo gikomeye kweri.
Umuti wo kurwanya no guca ubwo bujura n’ugukaza amarondo no kuyakora neza.