Kayonza: Bagiye gushaka ibisubizo by’abafite ubumuga nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe ku mibereho ya bo
Inzego zitandukanye mu Karere ka Kayonza ngo zigiye gushaka uko ibibazo by’abafite ubumuga byakemuka nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe ku mibereho ya bo na serivisi bahabwa.
Ubwo bushakashatsi bwakorewe mu Mirenge ya Gahini, Rukara, Mwili na Murundi ikorerwamo n’umushinga wa Handicap International witwa “Dufatanye”. Uwo mushinga ufasha abafite ubumuga kwibona muri gahunda zibakorerwa, bigakorwa ku bufatanye bw’inzego zitandukanye harimo n’abafite ubumuga ubwabo.
Ibyavuye muri ubwo bushakashatsi bigaragaza ko 30% by’abafite ubumuga ari bo bonyine bagira icyo bakora nk’uko byagaragajwe tariki 08 Gicurasi 2015, ubwo ibyavuye muri ubwo bushakashatsi byamurikirwaga inzego zinyuranye mu Karere ka Kayonza.

Gakumba Robert uhagarariye inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Kayonza avuga ko kuba abafite ubumuga bafite icyo bakora bakiri bake biterwa ahanini n’imyumvire ya bamwe mu bakoresha banga kubaha akazi bakeka ko batagashoboye.
Yongeraho ko bamwe mu bafite ubumuga bagiye bahezwa ku buryo badafite ubumenyi bwo mu ishuri basabisha akazi.

Bankundiye Gisèle uyobora umushinga “Dufatanye” avuga ko kugaragaza ibibazo by’abafite ubumuga ari intambwe ya mbere iganisha mu nzira yo kubishakira ibisubizo. Cyakora yongeraho ko mu gushaka ibisubizo by’ibyo bibazo hazabaho ubufatanye bw’inzego zitandukanye kuko umuryango Handicap International ubwawo utabyishoboza.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwibambe Consolée, avuga ko n’ubwo ubwo bushakashatsi butakorewe ku karere kose buzafasha mu gukora igenamigambi ry’abafite ubumuga, kuko kugeza ubu hashobora kumenyekana imibare y’abafite ubumuga mu mirenge bwakorewemo, ibyiciro by’ubumuga bafite, ibibazo bya bo ndetse n’aho babarizwa.

Ubuyobozi bw’akarere ngo buzabafasha kwibumbira mu makoperative hashingiwe ku mishinga bafite, berekwa ko na bo bafite icyo bashoboye.
Uretse ikibazo cy’umubare munini w’abatagira icyo bakora, ubwo bushakashatsi bwanagaragaje ibindi bibazo abafite ubumuga bagihura na byo birimo kuba bamwe batagishwa inama ku bikorwa bibakorerwa, hakaba hakiri n’imiryango idashishikarira kuvuza abantu ba yo bafite ubumuga.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abafite ubumuga bakurirweho inzitizi zibibagora mu buzima bwabo bityo nabo bagire icyo bigezaho kuko barashoboye