Kayonza: Babonye umuyobozi mushya wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Nyuma y’amezi arenga abiri nta muyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage akarere ka Kayonza gafite, tariki 23/11/2013 Uwibambe Consolee w’imyaka 40 y’amavuko yatorewe uwo mwanya ku majwi 95,8% by’inteko itora yari igizwe n’abajyanama 145.
Uwibambe asimbuye kuri uwo mwanya Mutesi Anita uherutse gutorerwa kwinjira mu nteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite mu matora yabaye muri Nzeri 2013.
Madame Uwibambe ntiyari afite undi bahatanira uwo mwanya muri ayo matora. Mbere yaho gato yari yanatowe nk’umujyanama uhagarariye abagore mu karere ka Kayonza. Yahise arahirira imirimo ye avuga ko ibyo ashyize imbere ari ugutega amatwi abaturage no kumva ibyifuzo byabo mbere yo gutegura ibigomba gukorwa mu karere.
Uyu muyobozi atangaza ko ibibazo by’abaturage b’i Kayonza abizi neza, kugirango bikemuke ngo icyo azashyira imbere ni ukwegera abaturage no kuganira nabo. By’umwihariko ikibazo cy’amazi n’amashanyarazi ngo biri mu byo ashyize imbere mu byo azakorera ubuvugizi.
Ati “Icyo nizeza abaturage ni uko ngiye kubabera umugaragu mbatega amatwi nibanda ku mibereho myiza yabo. Hari ibyibanze abaturage bagaragaje harimo ikibazo cy’amazi mu mirenge imwe n’imwe n’amashanyarazi. Nzakora ubuvugizi mu nama njyanama no mu zindi nzego kugirango bikemuke”.
Uretse Madame Uwibambe warahiriye imirimo ye mishya, mu nama njyanama y’akarere ka Kayonza hinjiyemo Gakuba Damascene uzahagararira urugaga rw’abikorera ku giti cya bo, na we akaba akaba yahise arahirira imirimo ye kuri uyu wagatandatu.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ngo yari candidat unique ntawe bahatanaga. Ariko iyi democracy ya candidat unique ko twayinengaga kwa Habyarimana none nkaba mbona imaze gushingimizi mu Rwagasabo? Nubwo wenda uriya mwanya ari umwanya politique, ariko kubera inshingano zikomeye zo guteza imbere imibereho y’abaturage,byaba byiza habayemo gupiganwa kurusha guhitamo kubera politique. Hakabanza Merit ( capacity)politique ikaza nyuma. cyangwa byose bikajyana. Naho ubundi uzasanga uturere tudatera imbere kuko nta bantu bari skilled (technicians) dufite gusa abanyapolitike. In that case, it is very dangerous.