Kayonza: Akarere kashyikirije Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya inkunga kabakusanyirije
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza tariki 03/10/2013 bwashyikirije inkunga ako karere kakusanyije yo kugoboka Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bacumbikiwe mu nkambi ya Rukara muri ako karere.
Mu byo ako karere kakusanyije harimo ibikoresho birimo impapuro z’isuku z’abagore, imyenda, amavuta, ndetse n’amasabune. Ibyo bikoresho byose ngo byabonetse ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza, abikorera, abanyamadini n’abaturage muri rusange.
Akarere ngo kari kakusanyije amafaranga agera muri miliyoni imwe n’igice, hakaba n’ibindi bikoresho byari byakusanyijwe mu bantu batandukanye, byose hamwe bikagira agaciro gasaga miriyoni eshatu, nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza Mugabo John abivuga.

Abanyarwanda bashyikirijwe iyo nkunga bavuga ko bayishimiye, ariko by’umwihariko ngo bakaba bashimishijwe no kuba basuwe kuko ari ikimenyetso kibagaragariza ko ubuyobozi bubari hafi. Bamwe muri bo bavuze ko babifashe nko guhabwa ikaze mu Rwanda, kuko ari ubwa mbere bari basuwe n’abantu benshi kandi b’abayobozi.
Bari basuwe n’abayobozi batandukanye b’akarere ka Kayonza, abagize inama njyanama y’ako karere, abayobozi b’amadini anyuranye akorera mu karere ka Kayonza n’abahagarariye inzego z’abikorera.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yabahumurije ababwira ko inzego z’ubuyobozi ziri gushaka uburyo zakemura ikibazo cya bo. Abafite imiryango ngo bazayisubizwamo, abatayifite bashakirwe aho batuzwa.

Uretse ibikoresho abo Banyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bahawe, banahawe na Bibiliya 1400 n’abanyamadini bari babasuye. Bavuze ko bari basanzwe bakora amateraniro, ariko bakagira ikibazo cy’uko batagiraga za Bibiliya bakwifashisha basoma ijambo ry’Imana.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yavuze ko gahunda yo kubatuza itaratangira kuko izatangira ari uko abafite imiryango bose bayigejejwemo. Ibyo ngo bizanajyana n’ikibazo cy’abana bavuye muri Tanzaniya bacikije amashuri, ariko bo ngo hazakorwa ibishoboka babe basubijwe mu ishuri nk’uko uwo muyobozi yakomeje abivuga.

Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|