Kayonza: Abavuzi gakondo bashyikirije polisi uwo bita umupfumu ibimenyetso birabura

Ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo mu Karere ka Kayonza, tariki 30 Werurwe 2015 ryashyikirije polisi umuturage ukomoka mu gihugu cya Uganda rivuga ko ari umupfumu wiyitirira umwuga w’ubuzi gakondo.

Niringiyimana Isaac ukuriye ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo mu Karere ka Kayonza yari yatangarije Kigali Today ko uwo bita umupfumu yinjiye mu Rwanda tariki 27 Werurwe 2015.

Niringiyimana yabisobanuye agira ati “Yitwaza ubuvuzi gakondo ariko akaba anacuruza imiti ya kizungu akajya mu ngo nijoro gupfumaguramo, ejo yafashwe afite ibinini byinshi cyane n’amafaranga arenga ibihumbi 100 yari amaze kuvana mu rugo rw’umuturage yari amaze kuvura rwihishwa”.

Niringiyimana akomeza avuga ko abantu nk’aba biyitirira ubuvuzi gakondo ngo babangamira abasanzwe bakora uwo mwuga, kuko babeshya abaturage ko babavura kandi ugasanga batagira aho babarizwa bitewe n’uko baba batagira ibyangombwa, havuka ikibazo kikitirirwa abavuzi gakondo.

Cyakora IP Kayigi Emmanuel, umuvugizi wa Polisi wungirije akaba n’umugenzacyaha mu ntara y’Uburasirazuba, avuga ko yaje kurekurwa nyuma y’uko ubugenzacyaha busanze nta bimenyetso bigaragaza ko ari umupfumu koko.

Yagize ati “[Abavuzi gakondo] bashyiramo ibintu by’ibikabyo. Ni umuntu ubana n’ubwandu bwa SIDA ni imiti ye akoresha bahise banamufungura. Mvuganye n’umugenzacyaha ambwira ko bakurikiranye bakajya kubaza bagasanga ntaho bihuriye bakamurekura”.

N’ubwo uyu muturage wakekwagaho kuba ari umupfumu yarekuwe ngo si ubwa mbere aje gukora ibikorwa bye mu Rwanda kuko asanzwe aza ariko abaturage bakamuhisha mu ngo, nk’uko abayobozi b’ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo babivuga.

Nta marorerwa arakora ku buryo bufatika, ariko umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo avuga ko nta marorerwa arenze gucuruza imiti ya kizungu kandi wiyita umuvuzi gakondo, byongeye akaba yitwikira ijoro agiye gucuruza iyo miti.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka