Kayonza: Abanyeshuri bashimiye mu ruhame umusirikari wamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu
Urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye yo mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza tariki 03/07/2015 rwashimiye mu ruhame Rtd. Major Gapfizi Aloys wamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu mu 1994.
Mu bushobozi bwa bo buke abo banyeshuri bashyikirije Gapfizi matora n’umufuka w’umuceri nk’ishimwe, kubera ubutwari yagize bwo kwitangira igihugu kugeza ubwo amugarira ku rugamba.

Abo banyeshuri bavuze ko kuba biga ubu babikesha ingabo zabohoye u Rwanda kuko mbere y’uko rubohorwa hari abifuzaga kwiga ntibabibone, bakavuga ko muri iki gihe hakwiye kwimakazwa ubunyarwanda kurusha ikindi kintu cyose cyateza amacakubiri mu Banyarwanda nk’uko Tumukunde Belise wiga mu ishuri rya IPM yabidutangarije.
Gapfizi washimiwe n’abo banyeshuri yashimye igitekerezo bagize, avuga ko bigaragaza ko babona neza agaciro k’ubwitange bw’ingabo zitangiye u Rwanda kugeza n’aho bamwe muri zo bahasiga ubuzima.

Ku bwe ngo igikorwa cy’abo banyeshuri ni ikimenyetso cy’uko batakwihanganira uwo ari we wese wabashora mu macakubiri. Gusa kugira ngo bazabigereho yabasabye gufatanya muri byose kandi bakarushaho gukunda igihugu.
Bamwe mu banyeshuri twavuganye badutangarije ko batewe ishema no kuba bafite igihugu gifite intwari zacyitangiye zikakibohora kuri politiki y’amacakubiri n’ivangura, biyemeza gukora icyatuma Abanyarwanda barushaho kuba umwe kandi u Rwanda rugakomeza gutera imbere.

Gapfizi washimiwe mu ruhame n’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye yo mu karere ka Kayonza yari afite ipeti rya Majoro. Yamugaye ingingo ku buryo ubu asigaye agendera mu kagare, akavuga ko u Rwanda yifuriza abakiri bato ari u Rwanda rutarangwamo amacakubiri kandi ruteye imbere.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
aba banyeshuri bakoze neza kuzirikana ubutwari bw’ingabo za RPA zabohoye igihugu, kuba baremeye uyu musirikare ni byiza cyane bazakomeze ubu butwari