Kayonza: Abanyeshuri barangije itorero biyemeje gufasha abayobozi kwesa imihigo
Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bari mu itorero ry’igihugu kuri site ya Nyamirama mu karere ka Kayonza bahize kuzafasha ubuyobozi bw’akarere guhigura imihigo ubwo buyobozi bwasinyanye na Perezida Paul Kagame.
Ubwo abo abanyeshuri basaga 500 basozaga itorero, uyu munsi, bavuze ko inyigisho bahawe zabagiriye akamaro kanini, bakaba bagiye kugaragaza uruhare rwa bo mu iterambere ry’akarere ka Kayonza n’iry’igihugu cy’u Rwanda muri rusange.
Kimwe n’izindi ntore zose, aba banyeshuri bavuga ko mu ndangagaciro zabo bagiye kugira uruhare mu kubungabunga umutekano batanga amakuru ku kintu cyose gishobora guhungabanya umutekano ndetse bashishikariza abaturage kurwanya ruswa n’akarengane.
Mu byo aba banyeshuri bagaragaza nka kirazira harimo kunywa ibiyobya bwenge, kwiyandarika, kugambanira igihugu, kumena amaraso y’inzira karengane, ndetse no kubaho utaripimishije virusi itera Sida.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John, yasabye aba banyeshuri gukomeza kuba urumuri ku bandi Banyarwanda n’aho bazajya hose. Yagize ati “ Ibyo mwize ntimubisige aha ngaha… hari abana benshi mu mirenge mwasize kandi bakeneye na bo kumenya byinshi nk’ibyo mwamenye…uru rumuri mugende murukongeze hose”.
Uretse amasomo aba banyeshuri baherewe mu itorero, bagize n’umwanya wo gufasha abatishoboye. Bubakiye abantu babiri izu ebyiri zifite agaciro k’ibihumbi 600, undi bamugurira amabati umunani y’isakaro, ndetse banafashisha umwana utishoboye wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamugurira ibikoresho bihwanye n’amafaranga ibihumbi 33.
Cyprien Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|