Kayonza: Abanyamadini bazigomwa ituro barifashishe abarokotse Jenoside batishoboye
Abahagarariye amadini akorera mu karere ka Kayonza biyemeje kuzatanga ituro ry’umunsi umwe mu minsi y’amateraniro ya bo, mu rwego rwo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside batishoboye.
Hari amadini yari asanzwe afite icyo gitekerezo muri iyi minsi u Rwanda rwitegura kwinjira mu bihe byo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku buryo byabaye nko korosora uwabyukaga.
Urugero ni nk’itorero rya ADEPR ubusanzwe ryari rifite gahunda yo kubakira umuntu umwe utishoboye mu mirenge yose iryo torero rifitemo amaparuwasi; nk’uko umuyobozi w’iryo torero mu karere ka Kayonza yabivuze.
Mu nama yahuje abanhagarariye amadini n’abayobozi mu karere ka Kayonza, tariki 03/04/2013, umuyobozi w’iryo torero mu karere ka Kayonza yasabye abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge icyenda rikoreramo gutoranya abantu batishoboye kurusha abandi kugira ngo bazubakirwe bashyikirizwe amazu ya bo yamaze kuzura.
Padiri mukuru wa Paruwasi ya Mukarange, Oscar Kagimbura na we yavuze ko ubusanzwe mu gihe cyo kwibuka hari ituro Kiriziya Gatorika igenera gahunda zo gufasha abacitse ku icumu batishoboye. Andi matorero na yo yiyemeje kuzatanga inkunga yo kugoboka abacitse ku icumu batishoboye.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mutesi Anita, yasabye abanyamadini kutazashishikazwa no gutanga amafaranga ku batishoboye gusa, abasaba kurushaho kubegera kuko ari byo bibakomeza imitima cyane.
Yasabye ko umuntu uzatoranywa n’itorero runaka kugira ngo rimufashe byazaba byiza abagize iryo torero bamusanze mu rugo aho atuye bakamusengera, baba bafite ikindi kintu bamugeneye bakabona kukimuha kuko bituma yumva ko ari mu bantu.
Kuruhura umuntu mu mutwe ni byo by’ingenzi kurusha no kumuha amafaranga ugaterera iyo nk’uko yakomeje abivuga.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Abakirisitu ba Kayonza ababaye abambere kabisa. Babere intangarugero abandi, nabo bunve ko hari ibintu bimwe na bimwe twari dukwiye kwigmwa n’abandi bakabaho neza.